U Rwanda Rwishimira Uko Amasezerano N’Ubushinwa Mu Bucuruzi Yubahirizwa

Mu Ijambo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo yagejeje ku bitabiriye Inama mpuzamahanga y’uburyo u Bushinwa bukorana n’inshuti zabwo ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rwishimira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano arebana n’ubwo bucuruzi.

Inama Ambasaderi James Kimonyo yabivugiyemo yitwa 2023 Hunan ( Changsha) Cross-Border E-commerce Trade Fair.

Yitabirwa n’abayobozi b’Ubushinwa mu nzego z’ubukungu muri rusange n’iz’ubucuruzi by’umwihariko, abafatanyabikorwa babwo muri izo nzego, abahanga mu by’ubukungu, abafite udushya bahanze mu by’ubukungu bashaka gusangiza abandi n’abandi n’abandi.

Inama Ambasaderi James Kimonyo yabivugiyemo yitwa 2023 Hunan ( Changsha) Cross-Border E-commerce Trade Fair.

Kimonyo avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa bushingiye ku masezerano yerekeye ibyo u Rwanda rugomba kuhereza mu Bushinwa, ibiciro bigurwaho n’amabwiriza agenga imisoro kuri ibyo bicuruzwa.

- Kwmamaza -

Iby’ingenzi mu byo u Rwanda ruha Ubushinwa ni ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa, icyayi, n’urusenda.

Ku ruhande rw’Ubushinwa abanyemari babwo bavuga ko n’ubwo ibiva mu Rwanda biba bifite ubuziranenge, biba ari bike.

Basaba bagenzi babo bo mu Rwanda kongera umusaruro w’ibyo boherereza  Ubushinwa kugira ngo abaguzi babone ibyo bifuza n’u Rwanda rwunguke amadovize .

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda witwa Hudson yigeze kuvuga  ko abashoramari b’u Rwanda bataraha Ubushinwa ibyo bubakeneyeho ku kigero bwifuza kandi bwo bwiteguye kwishyura.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo yigaga uko u Rwanda rwakongera ibyo ruha Abashinwa ariko nanone iruteguza kizitabira Imurikagurisha mpuzamahanga rizahuza Ubushinwa n’ibindi bihugu  mu Ugushyingo, 2023.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’ibyanya byahariwe inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga witwa Diane Sayinzoga yavuze ko  kuri icyo kibazo u Rwanda rufite umugambi wo kuzohereza amabuye y’agaciro mu Bushinwa no kungera umusaruro w’ibyo rusanzwe rwohereza yo.

Avuga ko abashoramari b’Abanyarwanda bari basanzwe boherezayo  ikawa, icyayi, urusenda na avoka ariko ngo mu gihe kiri  imbere bazareba uko batangira koherezayo n’amabuye y’agaciro.

Diane Sayinzoga avuga ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira imurikagurisha rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo, 2023 kandi ko bazajyanayo n’amabuye y’agaciro.

Diane Sayinzoga

Mu mwaka wa 2003 u Bushinwa bwatangije mu Rwanda  imishinga 118 ifite agaciro ka miliyoni $ 959,7, ikaba yarahaye akazi abaturage 29,902.

Imibare itangazwa na RDB ivuga ko mu mwaka wa 2022 u Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere ku isi cyashoye mu Rwanda mu mishinga myinshi kuko yose hamwe yari 49 ikaba ifite agaciro ka miliyoni $182.4.

Muri uwo mwaka [2022], u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $102 byiganjemo icyayi, ikawa, urusenda n’amabuye y’agaciro make.

Ibi bivuze ko Ubushinwa bwungutse muliyoni $ 80 uramutse urebye ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwabuguriye n’ibyo bwaruguriye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version