Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta asaba abantu kumva no kwemera ko umutekano wo mu muhanda urenze kugera iyo ujya amahoro, ahubwo uvuze no kugira ubuzima bwiza bituma abantu bakora bakiteza imbere.
Dr. Vincent Biruta avuga ko ubukangurambaga bwo gusaba abantu kwitwararika mu muhanda bugamije kubibutsa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano buri wese yifiteho akazigira no kuri mugenzi we.
Minisitiri yagize ati: “Ubu bukangurambaga buteza imbere amahoro n’umutekano wo mu mihanda, bwibutsa buri wese ko inshingano ari izacu twese.”
Imihanda ni ibikorwa remezo by’ingenzi bihuza abantu hagati yabo, bikabafasha kugera aho bakeneye kubonera ibyo bakeneye birimo amasoko, ibitaro, amashuri n’ibindi bituma ubukungu butera imbere, bigafasha imibanire y’abantu.
Ariko iyo abakoresha umuhanda birengagije amategeko y’umuhanda cyangwa bakitwara nabi, Biruta avuga ko iyo mihanda ishobora guhinduka isoko y’ibihombo, ahantu hateye ubwoba kandi bigahunganya abantu.
Ubukangurambaga ashaka kuvuga aha ni ubwitwa “Turindane Tugereyo Amahoro” bukorwa na Polisi igamije kwibutsa abantu ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, akabera mugenzi we ingabo imurinda akaga gaterwa n’impanuka.
Ubu bukangurambaga busaba abaturage kureka imyitwarire idahwitse nko kuba nyamwigendaho, ahubwo bakimakaza ikinyabupfura, kwihangana no kubaha abandi.
Kubahana no koroherana biri mu bishobora kugabanya impanuka, kandi bituma abakoresha umuhanda batirinda ubwabo gusa, ahubwo bakarinda n’abandi baturage.
Minisitiri Biruta ati: “Nta terambere rishoboka hatabayeho umutekano, kandi umutekano ntushoboka hatabayeho inshingano zifatanyijwe. Iyo abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru, abanyonzi n’inzego zibishinzwe bafatanyije, imihanda ihinduka inzira zitekanye zigana ku iterambere aho kuba ahantu h’ibyago.”
N’ubwo Polisi n’izindi nzego basaba abantu kwitwararika mu muhanda, bakoroherana ntibibuza ko hari abatabyubahiriza, ingaruka zikabageraho, zitaretse n’abandi.
Gutwara imodoka wanyoye ibisindisha biri mu bikururira abantu akaga.
Nk’ubu mu minsi yarangije umwaka wa 2025 ikanatangira uwa 2026 Polisi yafashe abantu barenga 90 batwaye ibinyabiziga kandi banyoye.