Nyungwe: Ishyamba Ry’Inzitane Rya Cyera Cyane

Umuntu wese waciye mu ishyamba rya Nyungwe yarirangije yibaza igihe ari burisohokeremo akongera kubona inzu, amatungo n’ibindi bintu bisanzwe mu buzima bwa muntu. Ni ishyamba riteye  ubwoba kuko uretse no kuba ari inzitane, umuhanda uricamo urimo amakoni menshi kandi uramanuka cyane.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko umuntu uryinjiyemo afite telefoni akenshi atakaza umurongo.

Wongera gusubira ku murongo ari uko usohotse muri Nyungwe.

N’ubwo ririya shyamba riteye ubwoba kuri uru rwego, ariko ku rundi ruhande rirashishikaje cyane cyane ku bantu bakunda imiterere kamere y’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye ibyo binyabuzima bibamo.

- Kwmamaza -

Abasura pariki z’u Rwanda, abenshi bigira muri Pariki y’Akagera cyangwa bakajya gusura Pariki y’ibirunga.

Hari abatinya Nyungwe kubera ukuntu ari ishyamba ry’inzitane, rimwe bita mu kitumva ingoma.

Iri shyamba rifite ibiti binini cyane kandi bivugwa ko ari ibya cyera cyane mbere y’uko Yezu aza ku isi.

Ni indiri y’ubwoko 322 bw’inyoni.

Ubwoko inyoni ziba mu Rwanda bwinshi bwaturutse muri Nyungwe bukwira ahandi.

Nyungwe ituwe n’ubwoko 120 bw’ibinyugunyugu, amoko 1,068 y’ibiti arimo andi moko 140 y’ibiti bitaboneka henshi ku isi.

Kubera  aho riherereye, rihora rugwamo imvura kandi iyi mvura ni ingirakamaro haba mu gutanga amazi akenewe n’ibinyabuzima biba muri Nyungwe haba no mu gutuma havuka amasoko( isoko-source d’eau) atuma havuka imigezi nayo ikabyara inzuzi zirimo n’uruzi rwa Nil nk’uko abahanga mu bumenyi bw’isi babyemeza.

Mu binyabuzima bituye Nyungwe ibyamamaye kurusha ibindi ni inguge.

Habarurwa amoko menshi y’inguge zirimo n’izifite ibara risa na zahabu.

Ifite kandi amoko 75 y’inyamabere.

Ibiti bituye Nyungwe birimo ibyitwa Imbaranga, Umuyove n’Igishigishigi.

Mu rwego rwo kurinda iri shyamba, Guverinoma y’u Rwanda yarihinduye Pariki.

Ubu kirazira guta ikintu cyose muri ririya shyamba.

Abagenzi baricamo bagirwa inama yo kutagira ikintu icyo ari cyose baritamo.

Icyemewe gusa ni uguhagarara ugaha inkende umuneke ubundi ugakomeza.

Mu mwaka wa 2005 nibwo Nyungwe yagizwe Pariki.

Tugarutse ku nkende, abahanga bavuga zihuje n’umuntu ibiranga ubuzima( genetic code) ku kigero cya 98.8 %.

Ni inyamaswa zibana mu miryango kandi zikunda kwimuka. Kwimuka kwazo kwa hato na hato gutuma bigoye kuzazisanga ahantu runaka ukazitegereza.

Aho wazibonye ejo siho uzibona uyu munsi.

Iyo ugize amahirwe ukazibona, wishimira uko zibanye kuko ziba ziri kwitanaho, imwe ikuraho indi ibishokoro, zikina ndetse zimyanya.

Ni ngombwa ko abantu bamenya ko kugenda muri Nyungwe bisaba kuba ufite imbaraga zihagije n’uruti rw’umugongo rufatika.

Ibi biterwa n’uko ririya shyamba rihoramo imvura kandi ubutaka bwaryo bunyerera cyane.

Muri Nyungwe uzasura yo ibi bice:

Ahitwa Igishigishigi, ahitwa Karamba, ahitwa Umuyove, ahitwa Imbaraga  n’ahitwa Bigugu.

Hari n’ahantu heza bita Uwinka. Niho bakirira abasuye iyi Pariki.

Abantu bafite ubumuga bw’ingingo ntibarashyirirwaho uburyo bwo kurisura.

Kubera ko iri shyamba riri ku murongo mbariro wa équateur bituma ikirere cyaryo gihoramo imvura mu bihe byose bigize umwaka.

Ikinyamakuru kitwa tripsavvy.com kivuga ko ibiciro byo gusura ibice bitandukanye bya Nyungwe bihera ku $ 40, $60 na $ 90 ku muntu umwe.

Abana bafite imyaka y’amavuko iri munsi y’irindwi ntibishyuzwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version