Hadutse Ubundi Bwoko Bwa Omicron

Abashakashatsi bo muri Denmark babonye ko Omicron yihinduranyije yikoramo ubundi bwoko bise BA.2. Bavuga ko ubu bwoko bushya bwandura cyane kurusha ubwari busanzweho bwa BA.1

Igiteye ubwoba kurushaho ni ngo bwanduza n’abakingiwe  COVID-19.

N’ubwo henshi ku isi abantu bakingiwe ndetse hamwe bakaba barahawe urukingo rwa gatanu, ngo ubudahangarwa bwabo ntibuhangamura BA2.

Iyi virusi ngo iri kwanduza cyane abantu bo mu  Burayi no muri Aziya.

- Advertisement -

Abakozi bo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO bavuga ko buriya bwoko bushya bwa Omicron buri kwiyongera cyane kandi ngo ibihugu bigomba gukaza ingamba zo kubwirinda.

Hari umuganga witwa Trevor Bedford uvuga ko ubwandu bwa BA.2 bungana na 82%  by’ubwandu buri kugaragara muri Denmark, bukangana na 9% mu Bwongereza ndetse na 8% muri Amerika.

Ikindi kiri kuvugwa ni uko ubu bwandu bukwirakira cyane ariko icyo abahanga bataramenya neza ni ukumenya niba koko bwanduza n’abakingiwe.

Ikibazo bibaza kandi ni ukumenya uko ubuzima bw’abigeze kwandura BA.1 bakayikira buzamera nibandura ubwoko BA.2

Inkuru nziza ni uko buriya bwandu butazahaza uwakingiwe ngo abe yashyirwa mu bitaro.

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Omicron bwageze mu Rwanda mu Ukuboza, 2021.

Leta yahise ifata ingamba zikomeye zo kuyirinda.

Muri iki gihe ariko, Leta yongeye koroshya ingamba zo kwirinda ubu bwandu gusa ntawamenya uko bizagenda nibigaragara ko ubwoko BA.2 burushije  ubukana ubwa BA.1 bwa Omicron yari isanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version