Sujay Chakrabarti uherutse kuba Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yiyemeje gufasha iki kigo guhanga udushya tugamije guha abakiliya serivisi zigororotse.
Avuga ko tuzibanda ahanini mu guha abantu ikoranabuhanga ryo mu ngeri zitandukanye zirimo no mu rwego rw’imari kandi rudaheza.
Chakrabarti yagize ati: “Nishimiye gutangira gukorana na Airtel Rwanda muri iki gihe igihugu kiri gutera imbere. Nzakorana umwete mu gukwirakwiza ikoranabuhanga henshi mu gihugu.”
Uyu muyobozi yatangiye imirimo mu buryo bwuzuye kuri uyu wa 13, Ukwakira, 2025.
Afite ubunararibonye bunini mu guteza imbere ubucuruzi, gukoresha ikoranabuhanga muri bwo, akaba yaramaze igihe kirekire akorana na Airtel Ishami ry’Ubuhinde ari nacyo gihugu Airtel ikomokamo.
Mbere yo kuza muri Airtel Rwanda, yayoboye ikigo Circle CEO gikorera mu bice bya Bihar na Jharkhand kandi izo nshingano yari azifite no mu bice bya Madhya Pradesh na Chhattisgarh.
Yayoboye kandi urwego rushinzwe ibikorwa muri Airtel Digital TV.
Afite impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Calcutta akagira n’izindi mpamyabumenyi z’imiyoborere zirimo iyo yakuye muri Kaminuza yitwa University of California, iba Berkeley muri Amerika.
Chakrabarti asimbuye Emmanuel Hamez ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 10 yari amaze ayobora amashami menshi ya Airtel hirya no hino muri Afurika.
Kimwe mubyo azibukirwaho mu Rwanda ni uko asize murandasi y’igisekuru cya kane (4G) y’iki kigo iri hose ku 100%.
Ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Airtel Rwanda yayoborwaga na Hammez yatangiye gahunda yo guha abaturage telephone zigezweho ku giciro gito cya Frw 20,000.
Ni gahunda yiswe “Airtel Imagine” 4G.
Airtel Rwanda ishima imiyoborere Hammez yerekanye mu gihe amaze ayiyobora kandi itangazo ryayo rivuga ko abakozi bahaye ikaze umuyobozi mushya Chakrabarti bakamwizeza ubufatanye bwuzuye.