Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2025 6:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sujay Chakrabarti uherutse kuba Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yiyemeje gufasha iki kigo guhanga udushya tugamije guha abakiliya serivisi zigororotse.

Avuga ko tuzibanda ahanini mu guha abantu ikoranabuhanga ryo mu ngeri zitandukanye zirimo no mu rwego rw’imari kandi rudaheza.

Chakrabarti yagize ati: “Nishimiye gutangira gukorana na Airtel Rwanda muri iki gihe igihugu kiri gutera imbere. Nzakorana umwete mu gukwirakwiza ikoranabuhanga henshi mu gihugu.”

Uyu muyobozi yatangiye imirimo mu buryo bwuzuye kuri uyu wa 13, Ukwakira, 2025.

Afite ubunararibonye bunini mu guteza imbere ubucuruzi, gukoresha ikoranabuhanga muri bwo, akaba yaramaze igihe kirekire akorana na Airtel Ishami ry’Ubuhinde ari nacyo gihugu Airtel ikomokamo.

Mbere yo kuza muri Airtel Rwanda, yayoboye ikigo Circle CEO gikorera mu bice bya Bihar na Jharkhand kandi izo nshingano yari azifite no mu bice bya Madhya Pradesh na Chhattisgarh.

Yayoboye kandi urwego rushinzwe ibikorwa muri Airtel Digital TV.

Afite impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Calcutta akagira n’izindi mpamyabumenyi z’imiyoborere zirimo iyo yakuye muri Kaminuza yitwa University of California, iba Berkeley muri Amerika.

Chakrabarti asimbuye Emmanuel Hamez ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 10 yari amaze ayobora amashami menshi ya Airtel hirya no hino muri Afurika.

Kimwe mubyo azibukirwaho mu Rwanda ni uko asize murandasi y’igisekuru cya kane (4G) y’iki kigo iri hose ku 100%.

Ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Airtel Rwanda yayoborwaga na Hammez yatangiye gahunda yo guha abaturage telephone zigezweho ku giciro gito cya Frw 20,000.

Ni gahunda yiswe “Airtel Imagine” 4G.

Airtel Rwanda ishima imiyoborere Hammez yerekanye mu gihe amaze ayiyobora kandi itangazo ryayo rivuga ko abakozi bahaye ikaze umuyobozi mushya Chakrabarti bakamwizeza ubufatanye bwuzuye.

TAGGED:AbakiliyaAirtelfeaturedIkoranabuhangaRwandaUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 
Next Article Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?