Odinga Azasura u Rwanda Ngo Rumufashe Kwiyamamariza Gusimbura Faki

Mu Cyumweru kizatangira taliki 04, Werurwe, 2024 Raila Odonga, umunyapolitiki ukomeye wo muri Kenya azaza mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo nkuru yo kureba niba u Rwanda rwashyigikira kandidatire ye mu gusimbura umunya Tchad Moussa Faki  Mahamat ugiye kurangiza manda ye mu gihe gito kiri imbere.

Odinga ari kureba uko yareshya abayobozi b’ibihugu by’Afurika ngo bazashyigikire iyo kandidatire ye.

Muri Kenya byitezwe ko agahenge ka Politiki gashobora kuhagaruka mu gihe kirambye Odinga aramutse atorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe kuko yaba asa n’uwitaruye Politiki ya Kenya mu gihe runaka.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version