Ofisiye Ba RCS Birukanywe Bazize Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Uru rwego rushinzwe igorora.

Taarifa Rwanda yemenye ko ofisiye bakuru b’Urwego rw’Igorora Perezida wa Repubulika yaraye yirukanye, bazize byinshi birimo ubusinzi, gusiba akazi mu gihe cy’iminsi irenga 15 n’ibindi.

Itangazo ryasohowe n’Urwego rw’Igorora rivuga ko Perezida Kagame yirukanye abafosiye batandatu, ba ofisiye bato 13 n’aba suzofisiye n’abandi bafite ipeti rito kurusha andi muri RCS bita Warder bose hamwe 277.

Umuvugizi wa RCS Chief Superintendent Sengabo Hillary Emmanuel yabwiye Taarifa Rwanda ko mbere y’uko ofisiye cyangwa undi ukora mu rwego rw’igorora yirukanwa, abanza guhabwa inama.

Ati: “Nibyo koko, habanza kubaho ubujyanama, ndetse hakaba n’ubwo abakurikiranyweho ayo makosa y’akazi tubafata tukabafunga ngo turebe ko bakwikosora.”

Sengabo yemeza ko iyo bananiranye, hakurikiraho kubakorera raporo igashyikirizwa Minisiteri y’Umutekano kuko ari yo ifite uru rwego mu nshingano hanyuma Minisitiri akazageza raporo ku Nama y’Abaminisitiri.

Umuvugizi wa RCS CSP Hillary Sengabo Emmanuel.

Kubera ko mu nzego z’umutekano utanga amapeti ari nawe wirukana abo yarihaye cyangwa akayabambura, bivuze ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo n’inzego z’umutekano ari we ufata icyo cyemezo.

Mu birukanywe kuri iyi nshuro, harimo n’abagaragaje imyitwarire mibi irimo kugonga cyangwa kugongesha imodoka za Leta, imikoranire n’abandi idahwitse cyane cyane ariko hakabamo kugirwa inama ntibumve.

Itangazo ryirukana abo bakozi ba RCS rivuga ko hari n’abandi bazamuwe mu mapeti.

Byahuriranye kandi n’uko hari abakora uru rwego barangije amasomo abemereka kuba ba ofisiye bato barangirije mu ishuri ry’uru rwego riri mu Karere ka Rwamagana, kubaha iryo peti bikaba byarayobowe na Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta.

Biruta yabasabye kuzirinda imyitwarire mibi irimo na ruswa.

Kugeza ubu kandi, abagore babiri nibo bafite ipeti rikuru muri uru rwego rya Chief Superintendent of Prisons.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *