Omar El-Béchir Ari Mu Bitaro

Omar Hassan Ahmad al-Bashir, president of Sudan, sits in the Plenary Hall of the United Nations Conference Centre in Addis Ababa, Ethiopia, during the 12th African Union Summit Feb. 2, 2009. The assembly endorsed the communique, issued by the Peace and Security Council of the African Union, to defer the process initiated by the International Criminal Court to indict Bashir. (U.S. Navy photo by Mass Communication Specialist 2nd Class Jesse B. Awalt/Released)

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu muri Sudani, uwahoze ayiyobora akaza gukurwa ku buyobozi n’abantu bigaragambyaga kubera icyo bitaga ubuzima buhenze witwa Omar El Bechir yaraye ajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho kandi abe ari ho arindirwa n’abapolisi.

N’ubwo arwaye, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruvuga ko igihe cyose agihumeka, azaburanishwa ku byaha byibasiye inyokomuntu ubushinjacyaha mpuzamahanga bumurega.

Ibyo byaha bivugwa ko byakorewe muri Darfour mu myaka myinshi ishize.

N’ubwo ibya Bechir ari uko bihagaze, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko umugabo bari bafunganywe kandi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye witwa Ahmed Haroun aherutse gucika gereza yari afungiwemo.

- Advertisement -

Si wenyine wayicitse kubera ko hari n’abandi benshi bacikanye nawe.

Ikindi ni uko abanyamahanga babaga muri Sudani bamaze igihe bahunga iki gihugu.

Abanyarwanda bo bajyanywe mu Bufaransa, abandi banyamahanga bahungishirizwa muri Djibouti.

Ni amakuru yemezwa na RFI.

Intambara iri muri Sudani yatangiye taliki 15, Mata, 2023.

Ihanganishije abarwanyi bashyigikiye abari ku butegetsi bayobowe na Gen Abdel Fattah Al Burhane ndetse n’abashyigikiye Gen Mohamed Hamdane Dagalo.

Kugeza kuri uyu wa 26, Mata, 2023 intambara yari igikomeje, impande zombi ziharanira kwigarurira Umurwa mukuru Khartoum.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko hari amoko yatangiye kwicana ahitwa El-Geneina.

Uhagarariye UN muri kiriya gihugu witwa Volker Perthes avuga ko ibintu bitoroshye muri kiriya gice.

El Geneina ni umurwa mukuru w’Intara ya Darfour y’i Burengerazuba.

Abantu bari kwicana, bagasahura kandi abagore cyangwa abakobwa bagafatwa ku ngufu.

I Juba muri Sudani y’Epfo niho bivugwa ko hagiye gutangira kubera ibiganiro by’amahoro bizahuza impande zihanganye, bigakorwa ku buhuza bwa IGAD.

Intambara  ya Sudani imaze kugwamo abantu barenga 450.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version