Udukingirizo Tw’i Kayonza Turakemangwa Ubuziranenge

Abasore n’abagabo mu murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza bavuga ko mu rwego rwo kwirinda kwandura SIDA, bakoresha udukingirizo ariko bakavuga ko iyo igitsina gifashe umurego ducika.

Basaba ko hazakorwa isuzuma hakarebwa niba twujuje ubuziranenge.

Bamwe bavuga ko bahitamo kutadukoresha kandi ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Udukingirizo tuboneka hirya no hino mu gihugu. Hari utwashyizwe mu maduka, utundi dushyirwa muri za kiosque n’ahandi.

- Advertisement -

Abasore n’abagabo bavuga ko ikibazo ari uko hari aho bagura udukingirizo tudakomeye k’uburyo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina harimo uducika.

Uwita Védaste Nkundimana yabwiye itangazamakuru ati: “Kwirinda SIDA turabizi ndetse no gukoresha agakingirizo rwose turabyibuka ariko ikibazo  ni uko ukambara wakora akanya gato kagahita gacika. Rwose mudufashe baduhe utwiza tudacika kugira ngo tutazavaho twandura SIDA kandi twari twagerageje twikingira”.

Nta gakingirizo gacika…

Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA witwa Nyirinkindi Aimé Erneste avuga ko ubusanzwe nta gakingirizo gacika  ahuhwo ko biterwa n’uko kambawe.

Nyirinkindi ati: “Ntabwo udukingirizo tugurishwa mu maduka ari pirate[tutujuje ubuzirange] nk’uko babivuga, ahubwo ni uko batwambara nabi. Bashobora kukambara karimo umwuka bigatuma gaturika. Ikindi gishoboka ni uko bashobora kukagura bakakabika iminsi myinshi bakagendana mu mufuka bigatuma amavuta gakoranywe  ashiraho ku buryo kugakoresha bituma gacika”.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyemeza ko abenshi mu banduye SIDA ni urubyiruko.

Biganjemo abafite munsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Imibare ivuga ko abantu 32,000 banduye SIDA bafata imiti iyigabanyiriza ubukana.

Muri aba bantu uko ari 32,000 abagera kuri 2,992 bafite mu nsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Abanyarwanda banduye SIDA ni abantu 230,000 bangana na 3% by’Abanyarwanda bose.

Muri bo abafata imiti igabanya ubukana ni 94%, abasigaye bangana na 6 % bakaba  ari bo batayifata.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version