Abapolisi Bibukijwe Kugaragaza Ubumuntu Mu Byo Bakora Byose

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi bo mu Ntara y’i Burasirazuba by’umwihariko n’abo mu gihugu muri rusange ko akazi gakozwe kinyamwuga kagomba guherekezwa no kugira ubumuntu.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bapolisi bahagarariye abandi bari baje kumwakira mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’i Burasirazuba.

Mu ruzinduko rwe yakiriwe n’abapolisi bari bayobowe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba witwa  Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent R. Kanyamihigo.

Yamwakiriye  ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba kiri mu Karere ka Rwamagana.

- Advertisement -

Abaturage mu bihe bitandukanye banditse kuri Twitter cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga ko hari abahohoterwa n’abapolisi.

Uko guhohotera abasivili kwigeze no kuvugwaho n’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro yahaye RBA mu myaka mike ishize.

Icyo gihe umwe mu bari bakurikirakiranye icyo kiganiro yavuze ko hari ikibazo cya bamwe mu bapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera bakarasa mu kico kandi ko byari bimaze gufata intera ikomeye.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bidakwiye kubera ko Polisi isanzwe ifite ubumenyi n’ibikoresho bihagije kandi bikenewe ngo ukurikiranyweho icyaha runaka afatwe, ariko atishwe cyangwa ngo akomeretswe.

N’ubwo kuva icyo gihe byagabanutse, Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Felix Namuhoranye yavuze ko na n’ubu ari ngombwa ko abapolisi bakora akazi kabo neza ariko bakarangwa n’ubumuntu.

Yagize ati: “Akazi ko gucunga umutekano ni akazi gakomeye gasaba gufashanya, gukora kinyamwuga kandi mu byo ukora byose ukagaragaza ubumuntu.”

IGP Namuhoranye yavuze ko abapolisi bagomba kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza bakirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi aho bakorera akazi, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Yabasabye  kutijandika muri ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano, ababwira ko ingaruka zabyo ari nini haba ku mutekano w’igihugu n’iterambere byacyo kandi bikangiza isura ya Polisi y’u Rwanda.

Namuhoranye yavuze ko igihe cyose abapolisi bazakorana neza n’abaturage, umutekano uzaboneka kandi ku rwego rwo hejuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version