Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: P.Diddy Yaguwe Gitumo Na Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu mahanga

P.Diddy Yaguwe Gitumo Na Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2024 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuraperi wo muri Amerika uri mu bakunzwe guhera mu myaka ya 1990 kuzamura witwa Sean ‘Diddy’ Combs yatawe muri yombi na Polisi ubwo yifotozanyaga n’abafana.

Akurikiranyweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abantu batandukanye mu bihe bitandukanye.

Yafatiwe muri Manhattan, aha hakaba hamwe mu hantu hatiye abakire benshi muri Leta ya New York, USA.

The New York Times yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yahise ajyanwa mu biro bya FBI biri muri Manhattan ngo ahatwe ibibazo.

Ikindi ni uko yafashwe mbere gato y’igihe FBI yari yateganyije kumufatira, ibikora mu buryo bamwe bataramenya impamvu zabyo.

Yafashwe ari kumwe n’umuhungu we witwa Christian Combs w’imyaka 26 y’amavuko, bombi bakaba bari bari mu bafana ba Diddy bari kwifotozanya ‘selfies’.

Nyuma yo gufatwa hari abagore bagiye kuri X no ku zindi mbuga nkoranyambaga bashimira Polisi ko yafashe umuntu bita ko yari gica.

Bavuga ko kera kabaye bagiye guhabwa ubutabera.

Si ukubafata ku ngufu gusa uyu muraperi akurikiranyweho ahubwo anakekwaho kubakubita akabababaza.

Ibi binemezwa n’umwe mu bashinjacyaha baburanira umwe mu bagore barega P.Diddy.

Indi dosiye iri ku mutwe wa Diddy ni uruhare akekwaho mu iraswa rya mugenzi we wari icyamamare kurusha benshi ku isi witwaga Tupac.

Tupac Amaru Shakur, amazina ye nyayo ni  Lesane Parish Crooks yapfuye taliki 13, Nzeri, 1996 arashwe.

P.Diddy yibukirwaho kuzamura abaraperi bakomeye barimo  Notorious B.I.G., Mary J. Blige na  Usher.

Yatwaye kandi ibihembo bya Grammy Awards inshuro eshatu mu nshur 13 yatanzweho umukandida.

Mu mwaka wa 1997 yagizwe umuraperi w’umwaka, ibye bitangazwa muri Guinness World Record.

TAGGED:DiddyFBIIhohoteraPPolisiUmuraperi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Yakoreye Impanuka Muri Uganda Aranafungwa
Next Article Rwanda: Kugabanuka K’Umusaruro W’Ikawa Biri Guhombya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?