Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2025 1:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye urubyiruko rurangije itorero ry’Indangamirwa ko gukomera k’u Rwanda gushingiye ahanini ku cyubahiro Abanyarwanda biha aho bari hose.

Nsengiyumva asaba urubyiruko ‘kumenya neza’ u Rwanda hanyuma bagaharanira kurwubaka kandi bikaba umukoro wa buri wese kandi wa buri munsi.

Mu gusobanura impamvu ibyo ari ngombwa, Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbaraga z’urubyiruko ari zo ntandaro yo kuzagira u Rwanda ruhamye mu gihe kizaza.

Ati: “Muri iri torero, mwaganirijwe ku miyoborere y’isi turimo, mwabonye ko gukomera kw’igihugu cyacu bihera ku myitwarire ya buri wese muri twe. Icyo ukora cyose, uko witwara aho uri hose, nibyo byubahisha cyangwa bigasuzuguza igihugu cyacu”.

Asanga kandi kugira ngo urubyiruko ruzagire icyo rugera ho, rukwiye kwirinda ibitarwungura.

Yasabye inkumi n’abasore bamuteze amatwi ko bakwiye kuzirikana ko bakiri bato, ko bafite umwanya wo gukora ibizabagirira akamaro mu gihe kinini kizaza.

Ati: ” Mwe nk’abakiri bato mukoreshe umwanya wanyu mu biri ngombwa gusa. Ibibarangaza mu nzira zitandukanye n’amazina atandukanye bihabwa, ntimukabihe umwanya”.

Urwo rubyiruko rwasabwe ko aho ruba ruzahageza iterambere ari nako narwo rubyungukiramo.

Muri ayo majyambere, yabasabye kuzazirikana u Rwanda, bakaruteza imbere mu buryo bushoboka bwose.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye urubyiruko rurangije itorero ry’Indangamirwa ko u Rwanda ruzi akamaro kabo, ko bakwiye kutazarutererana cyangwa ngo barutetereze mu ruhando mpuzamahanga.

Rwasabwe kandi kwibuka akamaro k’Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda, ntibazatwarwe n’iby’imahanga gusa ngo bibagirwe ku ivuko.

Abagize iri torero bagize icyiciro cya 15 cy’Indangamirwa kirimo Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga.

TAGGED:featuredIgihuguItoreroNsengiyumvaRwandaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 
Next Article Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?