Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye urubyiruko rurangije itorero ry’Indangamirwa ko gukomera k’u Rwanda gushingiye ahanini ku cyubahiro Abanyarwanda biha aho bari hose.
Nsengiyumva asaba urubyiruko ‘kumenya neza’ u Rwanda hanyuma bagaharanira kurwubaka kandi bikaba umukoro wa buri wese kandi wa buri munsi.
Mu gusobanura impamvu ibyo ari ngombwa, Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbaraga z’urubyiruko ari zo ntandaro yo kuzagira u Rwanda ruhamye mu gihe kizaza.
Ati: “Muri iri torero, mwaganirijwe ku miyoborere y’isi turimo, mwabonye ko gukomera kw’igihugu cyacu bihera ku myitwarire ya buri wese muri twe. Icyo ukora cyose, uko witwara aho uri hose, nibyo byubahisha cyangwa bigasuzuguza igihugu cyacu”.
Asanga kandi kugira ngo urubyiruko ruzagire icyo rugera ho, rukwiye kwirinda ibitarwungura.
Yasabye inkumi n’abasore bamuteze amatwi ko bakwiye kuzirikana ko bakiri bato, ko bafite umwanya wo gukora ibizabagirira akamaro mu gihe kinini kizaza.
Ati: ” Mwe nk’abakiri bato mukoreshe umwanya wanyu mu biri ngombwa gusa. Ibibarangaza mu nzira zitandukanye n’amazina atandukanye bihabwa, ntimukabihe umwanya”.
Urwo rubyiruko rwasabwe ko aho ruba ruzahageza iterambere ari nako narwo rubyungukiramo.
Muri ayo majyambere, yabasabye kuzazirikana u Rwanda, bakaruteza imbere mu buryo bushoboka bwose.
Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye urubyiruko rurangije itorero ry’Indangamirwa ko u Rwanda ruzi akamaro kabo, ko bakwiye kutazarutererana cyangwa ngo barutetereze mu ruhando mpuzamahanga.
Rwasabwe kandi kwibuka akamaro k’Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda, ntibazatwarwe n’iby’imahanga gusa ngo bibagirwe ku ivuko.
Abagize iri torero bagize icyiciro cya 15 cy’Indangamirwa kirimo Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga.