Bwa mbere mu mateka ya Palestine, ubuyobozi bwayo bwashyizeho umwanya wa Visi Perezida, intambwe bamwe bavuga ko ari iyo gutegura uzasimbura Mahamoud Abbas.
Umuvugizi w’Inama nkuru y’Ishyaka Palestine Liberation Organization (PLO) riyobora Palestine witwa Rizq Namoura avuga ko kugira ngo hemezwe uriya mwanya byasabye ko habaho inama rusange, ibiganiraho.
AFP yanditse ko uriya mwanya washyizweho nyuma y’igihe kirekire Abarabu na bimwe mu bihugu byo mu Burayi basaba ubuyobozi bwa Palestine gushyiraho uriya mwanya kugira ngo mu gihe intambara ya Gaza izaba irangiye, Ishyaka PLO rizagire ijambo mu bikorerwa muri kariya gace.
Namoura yabwiye Televizi yoa Palestine ko abantu bose bari bitabiriye inama yigiwemo iby’uriya mwanya bemeje ko bikwiye ko ushyirwaho, ikintu kitegeze kibaho mu mateka ya Palestine.
Mahamoud Abbas ubu afite imyaka 89, akaba ari umwe mu banyapolitiki bakomeye Palestine yagize.
Yagiye ku butegetsi asimbuye Yasser Arafat watabarutse mu Ugushyingo, 2004.
Abashyigikiye ishyaka PLO bari bamaze iminsi basaba ko ribamo impinduka, imwe muri zo ikaba iyo gushyiraho umwanya wa Visi Perezida uyobora Palestine.
Iri shyaka ryashinzwe mu mwaka wa 1964, ariko mu mikorere yarwo ntirikorana na Hamas n’irindi shyaka ryitwa Islamic Jihad ayo yombi akaba ari mu ntambara na Israel muri Gaza.