Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Palestine Yashyizeho Umwanya Wa Visi Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Palestine Yashyizeho Umwanya Wa Visi Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2025 3:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mahamoud Abbas ubu afite imyaka 89.
SHARE

Bwa mbere mu mateka ya Palestine, ubuyobozi bwayo bwashyizeho umwanya wa Visi Perezida, intambwe bamwe bavuga ko ari iyo gutegura uzasimbura Mahamoud Abbas.

Umuvugizi w’Inama nkuru y’Ishyaka Palestine Liberation Organization (PLO) riyobora Palestine witwa Rizq Namoura avuga ko kugira ngo hemezwe uriya mwanya byasabye ko habaho inama rusange, ibiganiraho.

AFP yanditse ko uriya mwanya washyizweho nyuma y’igihe kirekire Abarabu na bimwe mu bihugu byo mu Burayi basaba ubuyobozi bwa Palestine gushyiraho uriya mwanya kugira ngo mu gihe intambara ya Gaza izaba irangiye, Ishyaka PLO rizagire ijambo mu bikorerwa muri kariya gace.

Namoura yabwiye Televizi yoa Palestine ko abantu bose bari bitabiriye inama yigiwemo iby’uriya mwanya bemeje ko bikwiye ko ushyirwaho, ikintu kitegeze kibaho mu mateka ya Palestine.

Mahamoud Abbas ubu afite imyaka 89, akaba ari umwe mu banyapolitiki bakomeye Palestine yagize.

Yagiye ku butegetsi asimbuye Yasser Arafat watabarutse mu Ugushyingo, 2004.

Abashyigikiye ishyaka PLO bari bamaze iminsi basaba ko ribamo impinduka, imwe muri zo ikaba iyo gushyiraho umwanya wa Visi Perezida uyobora Palestine.

Palestine ni igihugu gito gituranye na Israel.

Iri shyaka ryashinzwe mu mwaka wa 1964, ariko mu  mikorere yarwo ntirikorana na Hamas n’irindi shyaka ryitwa Islamic Jihad ayo yombi akaba ari mu ntambara na Israel muri  Gaza.

TAGGED:AbbasfeaturedIsraelPalestinePerizidaVisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujenerali Ukomeye W’Uburusiya Yishwe N’Igisasu Giteze Mu Modoka
Next Article Abakozi B’Ikigo Cya Mine Bafunzwe Kubera Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?