Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yasabye isi yose gusengera ababikira batandatu baherutse gushimutirwa muri Haïti bikozwe na bamwe mu barwanyi b’umwe mu mitwe 3oo yayogoje kuriya gihugu.
Yabisabiye mu gitambo cya Misa yatambye kuri iki Cyumweru taliki 21, Mutarama, 2024.
Iki gihugu kiri mu Majyepfo y’Amerika kiri mu bikennye kandi bidatekanye kurusha ibindi ku isi.
Mu mwaka wa 2023 uwari Perezida wacyo witwa Jovenel Moïse yahitanywe n’abantu bamusanze iwe aryamye.
Kubera umutekano muke uhamaze iminsi, mu minsi ishize Kenya yagize igitekerezo cyo kuhohereza abasirikare ngo bahabungabunge amahoro ariko sosiyete sivile n’abaravuga rumwe na Leta ya Ruto barabyamagana.
Bavugaga ko nta mpamvu yo gufata abana ba Kenya ngo bajye kugwa muri Haïti, igihugu kiri kure cyane ya Kenya.
Papa Francis kandi yasabye Imana gufasha Haïti kubona amahoro, ikiba igihugu gutekanye nk’uko bimeze n’ahandi ku isi.