Kuri iki Cyumweru Tariki 18, Gicurasi, 2025 nibwo Papa Lewo XIV ari butangire inshingano ze ku mugaragaro nyuma ya Misa imuragiza Imana iri busomerwe ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma.
Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo barimo abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu ngeri zose, abayobozi ba Politiki hirya no hino ku isi, abami n’ibikomangoma…bose baraba bahari cyangwa bahagarariwe.
Misa yo kwimika Papa iratangira saa mbiri ku isaha mpuzamahanga, haraba ari saa yine ku isaha y’i Kigali kuko isaha ya Kigali iba iri imbere ho amasaha abiri ugereranyije n’isaha mpuzamahanga bita Greenwich Mean Time, GMT.
Kimwe mu bintu bikomeye byerekana ko runaka yimikiwe kuba Papa ni ukwambikwa impeta bita ‘impeta y’umurobyi’, Fisherman Ring, akayambara ku rutoki mu Kinyarwanda bita Mukuru wa Meme cyangwa urwa kabiri uva ku Gahera ujya ku Gikumwe.
Papa Lewo XIV araba abaye Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatulika mu mateka yayo.
Ku myaka 69 y’amavuko, agiye gusimbura Francis uherutse gupfa azize uburwayi.
Lewo XIV asanzwe kandi afite ubwenegihugu bwo muri Peru, igihugu yakoreyemo umurimo w’ubumisiyonari igihe kirekire.
Robert Prevost nk’uko ari yo mazina ye bwite yatorewe kuyobora Kiliziya Gatulika y’i Roma mu matora yabaye Tariki 08, Gicurasi, 2025.
Hari mu matora yari amaze hafi amasaha 24, aba Cardinals bashaka uwasimbura Papa Francis wari umaze imyaka 12 muri uwo murimo utari umworoheye kubera uburwayi n’ibibazo bya Kiliziya yagombaga guhangana nabyo.
Mu gikorwa cyo kumwimika, Amerika iraba ihagarariwe na Visi Perezida wayo JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’Umujyanama mu by’umutekano witwa Marco Rubio.
Undi muyobozi bitaganyijwe ko ari bube ahari ni Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy.
Haraba hari na Perezida wa Israel, uwa Peru n’uwa Nigeria.
Canada, Australia n’Ubudage birahagararirwa na ba Minisitiri b’Intebe.
Ntituramenya uri buhagararire u Rwanda muri icyo gikorwa, icyakora James Ngango niwe usanzwe ari Ambasaderi rwarwo i Vatican, imirimo yatangiye mu Ukuboza, 2024.
Niwe kandi uhagarariye u Rwanda muri Autriche, Liechtenstein, Slovenia no mu Busuwisi aho acunga inyungu zarwo mu miryango mpuzamahanga ikorera i Geneva no muri Vienna.