Umuvugizi wa Vatican yatangaje ko Papa Benedigito XVI yapfuye.
Itangazo ryo mu Biro bya Papa rivuga ko Papa Benedigito XVI yaguye muri mositeri yabagamo.
Yari amaze iminsi arwaye arembye.
Joseph Ratzinger ( niwe Papa Benedigito XVI) yari afite imyaka 95 y’amavuko.
Mu minsi ishize, Papa Francis yari yasabye abayoboke ba Kiliziya gatulika bose gusengera umukambwe Papa Benedigito XVI.
Yagize ati: “ Ndabasaba ko mwese abizera ko musengera Papa Umunyacyubahiro Benedigito XVI kuko ararwaye cyane.”
Nawe yasabye Imana ko yakomeza kwita kuri Papa Benedigito XVI.
Umuvugizi wa Vatican witwa Matteo Bruni icyo gihe yavuze ko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bugeze aharenga.
Nyakwigendera Papa Benedigito XVI mu mwaka wa 2013 yatangaje isi yose ubwo yavugaga ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite kubera gusaza.
Undi Papa waherukaga kwegura mbere ye yitwaga Gregory XII weguye mu mwaka wa 1415.
Hagati aho kandi na Papa Francis nawe aherutse guca amarenga ko ashobora kuzegura ubuzima bwe niburamuka bukomeje kumutenguha.