Menu
Indimi

Imikino

U Rwanda ‘Rwongeye’ Gutwara Igikombe Cya Handball Mu Mukino Waberaga Muri Tanzania

Yanditswe kuwa

Ikipe y’abagabo ya Police y’u Rwanda ikina umukino wa Handball yegukanye igikombe mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF) ryaberega  muri Tanzania mu Mujyi wa Dar-Es Salaam.

Ni nayo yari isanzwe ifite icy’umwaka ushize.

Hagati aho ikipe y’abagore  ya Handball y’i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo nayo yaje ku mwanya wa gatatu itsinze indi yitwa Cereals HC nayo yo muri Kenya.

Kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo yashimiye ariya makipe uko yitwaye muri ririya rushanwa.

Umukino wa nyuma warangiye ikipe ya Polisi y’u Rwanda itsinze iya Kenya iyirusha igitego KIMWE.

Mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda yatsinze ikipe yo muri kirwa cya Zanzibar yitwa Nyuki HC ibitego 28 kuri 22.

Umukino wahuje Ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iyo muri Tanzania yitwa Black Mamba  wabaye ku wa Gatatu  tariki ya 1 Ukuboza 2021, icyo gihe warangiye Polisi y’u Rwanda itsinze ibitego 25 ku bitego 19 bya Black Mamba ya Kenya.

Ni umukino wari ubereye ijisho

Abasifuzi n’abahagarariye umukino bareba uko umukino ugenda

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
WeCreativez WhatsApp Support
Mutwandikire turabasubiza
Twandikire