I Vatican batangaje ko Papa Francis azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu. Baboneyeho no kwerekana amafoto y’umurambo we wambitswe ikanzu itukura, n’ingofero ya Papa na rozari mu kiganza cye.
Hagati aho abantu baturutse imihanda yose bari kujya i Vatican gusezera ku murambo wa Papa.
Abo barimo abaturutse muri Sudani y’Epfo, Argentina, Pologne, Philippines n’ahandi.
Papa Francis yatabarutse kuri uyu wa Mbere Tariki 21 Mata, 2025 nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye ibihaha.
Perezida Donald Trump, Volodymyr Zelensky na Emmanuel Macron bari mu bazajya gusezera kuri Papa Francis.