Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Francis Bamufotoye Asohotse Muri Studio
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Papa Francis Bamufotoye Asohotse Muri Studio

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2022 3:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamakuru ukomoka muri Espagne ariko utuye i Roma yafotoye Papa Francis amutunguye amufotora asohotse muri Studio  y’umwe mu nshuti ze iri i Roma.

Ifoto ikimara gushyirwa ahabona, Papa Francis yaratunguwe ashima uwo munyamakuru wamucunze atabizi akamufotora ifoto nziza.

Papa yaboneyeho gusaba n’abandi banyamakuru kuzamura urwego rwabo mu kazi, bakagakora neza batitaye ku ngingo y’uko hari abashobora kutishimira umusaruro ibya abanyamakuru bakora utanga cyane cyane iyo bitari mu nyungu zabo.

Papa Francis ni umwe mu Bashumba ba Kiliziya gatulika batajya bigora ngo bumve ko ari ibikomerezwa ahubwo bagahitamo kwicisha bugufi.

Yegeze kubwira ibyegera bye ko ahora yifuza kongera kubaho nk’uko byari bimeze mbere kuko ngo muri kiriya gihe yarishyiraga akizana, akajya kugura umugati kwa runaka ntacyo yikanga.

Muri iki gihe ariko, avuga ko bitamworohera kuba yagira aho atarabukira kuko aba yikaba amaso y’abanyamakuru.

N’ubwo ari uko bimeze ariko aherutse gusaba abashinzwe kumwitaho kureba uburyo bazategura urugendo mu ibanga akajya kugura umuziki kuri umwe mu nshuti ze zifite inzu itunganya umuziki.

Abo mu Biro bye barahihibikanye ariko mu ibanga, bategura urugendo rwa Nyirubutungane ku nshuti ye yitwa Letizia Giostra ifite umukobwa witwa Tiziana.

Intego ya Papa yari iyo kujya kugura ziriya ndirimbo akaboneraho no kuganira niyo nshuti ye.

Ubwo Papa n’abakozi be bateguraga uriya rugendo mu ibanga rikomeye, ku rundi ruhande hari umunyamakuru ufite icyuma gifotora gifite ibisabwa byose kandi nawe yiteguye gufotora ikintu icyo ari cyo cyose abona ko kibikwiye.

Taliki 11, Mutarama, 2022 ubwo Papa yasohokaga muri studio y’uriya mugore, wa mu nyamakuru witwa

Javier Martínez Brocal yamuteye imboni, ahita akanda buto(button) aba aramufotoye.

Bidatinze yayishyize ku mbunga nkoranyambaga maze ihita ikwirakwira hose.

Papa Francis yamugezeho ayitegereje asanga ni nziza, ifotoranye ubuhanga kuko yamwerekanaga ari gusohoka muri iriya studio kandi amazina yayo agaragara neza.

Aho kugira ngo abyamagane, Papa Francis yashimye ubutwari bw’uriya munyamakuru ndetse ashishikariza n’abandi gukora nkawe , bakajya bahora biteguye gukora akazi kabo n’ubwo hari abo katashimisha kuko kaba katari mu nyungu zabo.

TAGGED:featuredFrancisPapaRomaUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: V/Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Yeguye Kubera Ko Abamurinda Baherutse Gukubitwa
Next Article Minisitiri Biruta Yasuye Abapolisi B’u Rwanda Bari Mu Butumwa Bw’Amahoro Muri Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?