Papa Francis Yasubiye Mu Bitaro

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yagiye mu bitaro by’ahitwa Gemelli kugira ngo abaganga bamusuzume barebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Yaherukaga yo mu mpera za Werurwe, 2023, ubwo yari yagize ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Icyo gihe  yari avuye muri Hungary.

Mu ndege ye yaje gutaka, avuga ko ababara mu munsi y’igihaha, ko guhumeka bitamworoheye.

- Advertisement -

Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku burwayi bwa Papa Francis bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri,.

Andi makuru avuga ko ivi rye rimeze neza.

Mu minsi ishize, ryagize ikibazo bituma atabasha kwigenza, ahubwo agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Papa Francis yabaye Papa  mu mwaka wa 2013, akaba yari asimbuye nyakwigendera Papa Benedigito XVI.

Papa Benedigito yatabarutse mu Ukuboza, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version