Papa Sava Yagizwe Ambasaderi Wa CANAL+ Rwanda

Amasezerano amuha inshingano zo kuba ambasaderi wa Canal + Rwanda.

Umunyarwenya uri mu bamamaye kurusha abandi mu Rwanda witwa Papa Sava  yasinye amasezerano y’imikoranire na Canal + Rwanda.  Niyitegeka Gratien yamenyekanye cyane muri filimi z’uruhererekane zitwa  ‘Seburikoko’ na ‘Papa Sava’.

Zimwe mu nshingano afite mu kazi ke ni ukwamamaza shene yitwa  ZACU TV iherutse kugurwa 100% na Canal + Rwanda.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya.

Ngo ije   yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, k’umuyoboro wa 99.

Niyitegeka Gratien we avuga ko yishimiye iyi mikoranire kandi avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.

ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ Rwanda kandi izajya  inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda mu buryo bwuzuye 100%.

Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99 ariko guhera taliki 08 Ugushyingo, 2022 izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura FRW 5000 gusa.

ZACU TV
Mbere yo kuyasinya arabanza akayasoma. Yize ibinyabuzima n’uburezi muri Kaminuza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version