Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pariki Y’Akagera Igiye Kubakwamo Hoteli Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Igiye Kubakwamo Hoteli Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2025 10:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni hoteli ikomeye
SHARE

Hafi y’ikiyaga cya Rwanyakizinga kiri muri Pariki y’Akagera hagiye kubakwa Hoteli ikomeye cyane aho kuyiraramo ijoro rimwe uzishyura agera ku $12,000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 17.

Izubakwa n’Ikigo Wilderness ikazitwa Wilderness Magashi Peninsula.

Mu rwego rwo guha serivisi nziza abazasura iyo Hoteli, izaba yubatse mu gice cya Pariki kitwa Magashi gikunze gusurwa n’inyamaswa ubusanzwe zigoye kubona zirimo ingwe, ingona, intare, impyisi n’izindi zidapfa kuboneka.

Izaba igizwe n’ibyumba umunani n’inzu yihariye (Villa) ishobora kwakira umuryango w’abantu batandatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Inzu igenewe umuryango ari yo Villa izaba ifite ibyumba bine, kirimo icyo bagororeramo ingingo, uruganiro, igikoni, uruganiriro n’aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bogera bya siporo bita piscine.

Igice gisanzwe cy’iyi hoteli n’iyi nzu ya Villa bizaba bitandukanyijwe n’intera ya metero 200, buri cyumba mu munani bizaba bigize Wilderness Magashi Peninsula kizaba gifite ahantu hacyo ho kwiyuhagirira.

Kubera ubwiza bwawo, izaba ihenze kuko kurara muri Wilderness Magashi Peninsula ijoro rimwe igihe wafashe icyumba gisanzwe uzajya wishyura $ 3000 (arenga Miliyoni Frw 4), mu gihe uwafashe inzu ya villa izaba ari $ 12 500 (arenga Miliyoni Frw 17).

Ubwinshi bw’aya mafaranga buzagendana na serivisi zihariye zirimo gusura Pariki y’Akagera byihariye binyuze mu gutembera mu Kiyaga cya Rwanyakazinga, kuroba  no gutemberezwa iki cyanya kibarizwamo inyamaswa zitandukanye mu ijoro.

Manzi Kayihura ushinzwe ibikorwa mu Kigo Wilderness Rwanda yavuze ko abasura iyi hoteli bazagira amahirwe yo kubona ibyiza biri mu Akagera.

- Advertisement -

Ati: “Akagera ni ahantu heza bidasanzwe, h’ingenzi mu bijyanye n’ibinyabuzima. Gufungura iyi hoteli nshya bishimangira ubushake bwacu mu kwishimira no kurinda ubukerarugendo bw’u Rwanda bakorerwa mu mukenke. Aha abashyitsi bashobora kubona intare, inkura, inzovu n’izindi nyamaswa z’ingenzi bazirebeye aho ziba.”

Ikindi avuga ni uko muri Nzeri, 2025 ari bwo abashyitsi ba mbere bazacumbikirwa muri iriya hoteli kandi muri uko kwezi nibwo iriya hoteli izafungurwa ku mugaragaro.

Ikigo cyubatse iyi Hoteli nicyo cyubatse na Bisate Lodge yatangiye gukora mu mwaka wa 2017 ikorera mu Karere ka Musanze.

Gifite izindi hoteli zikomeye hirya no hino muri Afurika zirimo Mombo muri Botswana, Little Kulala muri Namibia, Usawa Serengeti muri Tanzania na Linkwasha muri Zimbabwe.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere iteganya ko ubukerarugendo buzagira uruhare rufatika mu kuzamura ishoramari n’amajyambere y’igihugu muri rusange.

Intego ni uko bizagera mu mwaka wa 2029 bwinjiriza igihugu miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 620 Frw nk’uko ari uko bihagaze mu mwaka wa 2024.

TAGGED:AbashoramariAkagerafeaturedHoteliUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Abaturage Baremeye Abaturanyi Barokotse Jenoside
Next Article DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'UbuhangaUbuzima

Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gakenke: Abaturage Baremeye Abaturanyi Barokotse Jenoside

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?