Hafi y’ikiyaga cya Rwanyakizinga kiri muri Pariki y’Akagera hagiye kubakwa Hoteli ikomeye cyane aho kuyiraramo ijoro rimwe uzishyura agera ku $12,000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 17.
Izubakwa n’Ikigo Wilderness ikazitwa Wilderness Magashi Peninsula.
Mu rwego rwo guha serivisi nziza abazasura iyo Hoteli, izaba yubatse mu gice cya Pariki kitwa Magashi gikunze gusurwa n’inyamaswa ubusanzwe zigoye kubona zirimo ingwe, ingona, intare, impyisi n’izindi zidapfa kuboneka.
Izaba igizwe n’ibyumba umunani n’inzu yihariye (Villa) ishobora kwakira umuryango w’abantu batandatu.
Inzu igenewe umuryango ari yo Villa izaba ifite ibyumba bine, kirimo icyo bagororeramo ingingo, uruganiro, igikoni, uruganiriro n’aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bogera bya siporo bita piscine.
Igice gisanzwe cy’iyi hoteli n’iyi nzu ya Villa bizaba bitandukanyijwe n’intera ya metero 200, buri cyumba mu munani bizaba bigize Wilderness Magashi Peninsula kizaba gifite ahantu hacyo ho kwiyuhagirira.
Kubera ubwiza bwawo, izaba ihenze kuko kurara muri Wilderness Magashi Peninsula ijoro rimwe igihe wafashe icyumba gisanzwe uzajya wishyura $ 3000 (arenga Miliyoni Frw 4), mu gihe uwafashe inzu ya villa izaba ari $ 12 500 (arenga Miliyoni Frw 17).
Ubwinshi bw’aya mafaranga buzagendana na serivisi zihariye zirimo gusura Pariki y’Akagera byihariye binyuze mu gutembera mu Kiyaga cya Rwanyakazinga, kuroba no gutemberezwa iki cyanya kibarizwamo inyamaswa zitandukanye mu ijoro.
Manzi Kayihura ushinzwe ibikorwa mu Kigo Wilderness Rwanda yavuze ko abasura iyi hoteli bazagira amahirwe yo kubona ibyiza biri mu Akagera.
Ati: “Akagera ni ahantu heza bidasanzwe, h’ingenzi mu bijyanye n’ibinyabuzima. Gufungura iyi hoteli nshya bishimangira ubushake bwacu mu kwishimira no kurinda ubukerarugendo bw’u Rwanda bakorerwa mu mukenke. Aha abashyitsi bashobora kubona intare, inkura, inzovu n’izindi nyamaswa z’ingenzi bazirebeye aho ziba.”
Ikindi avuga ni uko muri Nzeri, 2025 ari bwo abashyitsi ba mbere bazacumbikirwa muri iriya hoteli kandi muri uko kwezi nibwo iriya hoteli izafungurwa ku mugaragaro.
Ikigo cyubatse iyi Hoteli nicyo cyubatse na Bisate Lodge yatangiye gukora mu mwaka wa 2017 ikorera mu Karere ka Musanze.
Gifite izindi hoteli zikomeye hirya no hino muri Afurika zirimo Mombo muri Botswana, Little Kulala muri Namibia, Usawa Serengeti muri Tanzania na Linkwasha muri Zimbabwe.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere iteganya ko ubukerarugendo buzagira uruhare rufatika mu kuzamura ishoramari n’amajyambere y’igihugu muri rusange.
Intego ni uko bizagera mu mwaka wa 2029 bwinjiriza igihugu miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 620 Frw nk’uko ari uko bihagaze mu mwaka wa 2024.