Pariki Y’Akagera Ku Rutonde Rw’Izindi Zikomeye Muri Afurika

Umwe mu bakozi ba Televiziyo ikomeye y’Abanyamerika yitwa National Geographic witwa Ronan Donovan aherutse mu Rwanda mu rugendo rw’akazi rwo gufotora imibereho y’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera. Ibyo yahabonye byatumye iriya pariki ishyirwa muri Pariki abakurikirana iriya televiziyo bazajya bareba kenshi.

Yamaze amasaha arenga atandatu acungira hafi niba hari ikintu yabona muri iriya Pariki cyakurura abakurikirana National Geographic Channel.

Donovan yaje kubona intare ebyiri zivumbura ingurube y’ishyamba(wartog) zirayirukankana ziyigwa ku gakanu zirayirya.

Ni amashusho ashishikaza buri wese ureba uko ubuzima bwo mu ishyamba buteye.

- Advertisement -

Mu ishyamba niho umugani uvuga ko ‘akaruta akandi kakamira’ ugaragarira kurusha ahandi hose.

Bwana Ronan Donavan yafotoreye ziriya nyamaswa muri metero 50 uvuye aho yari ari mu modoka ya ba mukerarugendo.

Yamaze iminsi ine muri iriya pariki ashakisha uko yabona ikintu kiza nka kiriya.

Kuba intare zisigaye zihiga zikabona umuhigo ni ibintu bishishikaje kuko higeze gushira igihe kirekire nta ntare yivugira muri iriya pariki kuko zishwe zirashira.

Akarusho ka Pariki y’Akagera muri EAC

Pariki y’Akagera ifite umwihariko w’uko ari nto mu buso, kandi ikagira ibiyaga byinshi. Kuba ifite uruzi ruyahuranyamo kabiri ni akandi karusho.

Ubuto bwayo butuma abayisura babona inyamaswa hafi yabo, bitabasabye urugendo rurerure rujyanirana n’umunaniro.

Kuba ari nto bituma inyamaswa zirisha ibyatsi ziba zituranye n’izirya inyama bityo indyanyama zikarya indyabyatsi bitazigoye.

Ibiyaga biba muri Pariki y’Akagera bituma indyabyatsi zibona urwuri n’amazi akenewe kugira ngo zibeho.

Ibiyaga n’amazi kandi ni indiri nziza y’amafi, inzoka, intutubu, inyoni z’amoko yose ndetse n’ibyatsi birandaranda hejuru yayo.

Kuba iyi Pariki ari nto bihesha amahoro inyamaswa ziyituyemo kandi ntibivune mukerarugendo ushaka kuzibona hafi

Ni pariki igabanyijemo ibice bibiri.

Igice cy’Amajyaruguru yayo kigizwe n’amabuye kandi kurumagaye. Ibi bituma kiba ahantu heza ho guturwa n’inzoka, utunyamasyo, ibikeri, imiserebanya n’ibindi bikururanda bikunda ahantu hashyuha.

Mu gice cy’Amajyepfo, hari urufunzo runini rugabanya iriya pariki n’igihugu cya Tanzania, ariko nanone rukagira akamaro ko gukumira ko inyamaswa zo mu Rwanda zambuka zikajya muri Tanzania.

Ifite udusozi twinshi kandi tubereye ijisho k’uburyo harimo n’ako bise ‘Igituza cy’Inkumi’.

Muri iriya Pariki kandi hari agace bita ‘KU ISI’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version