Kuvugurura Ubuhinzi Muri Afurika Birihutirwa – Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko bikenewe ko ubuhinzi bushyirwamo imbaraga n’ishoramari bukwiye, kuko burimo amahirwe menshi yo kurangaza imbere iterambere ry’uyu mugabane mu gihe kirekire.

Kuri uyu wa Kane yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ku kwihaza mu biribwa muri Afurika, yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) n’Ikigega Mpuzamahanga Gitera Inkunga Ubuhinzi (IFAD), ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye n’ibiribwa muri Afurika bitifashe neza ahanini kubera umusaruro muke n’inzitizi ziri mu bucuruzi, ndetse imihindagurikire y’ibihe ikomeje gutuma birushaho kuba bibi.

Ibyo byose bikiyongeraho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyugarije ibihugu byose ku isi.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ariko ibisubizo kuri izi mbogamizi birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuzana impinduka mu buhinzi muri Afurika ni ibintu byihutirwa. Nta muntu wanyurwa n’ubuhinzi bw’amaramuko. Gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi ni yo nzira iganisha ku iterambere ry’imiryango muri Afurika.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke, ibihugu bigomba kubanza kuzamura urwego rw’ubushakashatsi.

Nubwo ubuhinzi bushobora kuba ari wo murimo umaze igihe kirekire utunze abantu, yavuze ko ubuhinzi bugezweho bwubakiye cyane cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Yakomeje ati “Tugomba kongera imbaraga mu bufatanye kugira ngo tubyaze umusaruro ikoranabuhanga rigenda rivumburwa, bityo tubashe kweza ibiribwa byinshi, biboneke ku giciro kibereye buri wese kandi tunabungabunga ibidukikije.”

Yatanze urugero ku buryo mu Rwanda harimo gushorwa ishoramari mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ku bufatanye n’inzego zo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n’inzego z’abikorera.

Yakomje ati “Icya kabiri, dukeneye kongera uburyo duhahirana hagati yacu. Isoko rusange rya Afurika ryongereye amahirwe ubuhinzi bugamije ubucuruzi. Mu gihe kirekire, umugabane wacu watumije hanze ibiribwa dushobora kwihingira ubwacu, kubera gusa inzitizi ziri mu bucuruzi bwacu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko mu bikenewe, urubyiruko rugomba kumvishwa ko ubuhinzi bugamije ubucuruzi ari amahirwe akomeye rwabyaza umusaruro.

Yavuze ko biteye ishema no kubona abakiri bato bitabira ubuhinzi, kandi ugasanga bari kubukuramo amafaranga afatika.

Yakomeje ati “Ubukungu bushingiye ku buhinzi buzaba umusingi w’uburumbuke bw’ahazaza ha Afurika mu myaka myinshi iri imbere. Ariko tugomba gukorera hamwe, nk’uku bimeze muri iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, tugaha uru rwego umwanya n’ishoramari rukwiye.”

AFDB iheruka gutangaza ko mu 2017 Afurika yakoresheje miliyari $64.5 itumiza hanze yayo ibiribwa bitandukanye, ndetse mu gihe byaba nta gikozwe, ayo mafaranga azazamuka agere kuri miliyari $110 mu 2025.

Nyamara ibiribwa yohereza ku isoko ryo hanze bifite agaciro hagati ya miliyari $35 na $40 ku mwaka, nk’uko biheruka kugaragazwa n’inyigo ya McKinsey & Company, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko Afurika yihariye ubutaka bushobora guhingwa ariko bukiri aho gusa busaga hegitari miliyoni 200, bujya kungana na kimwe cya kabiri cy’ubusigaye ku isi yose.

Ibyo byose bikagaragaza ko uyu mugabane ukeneye impinduka zifatika mu buhinzi, kugira ngo ubashe kwihaza ku byo ukeneye, ikagera no ku buhinzi bugamije ubucuruzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version