Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2025 10:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Twiga: Ifoto@ AfricaParks.
SHARE

Nyuma gukusanya amafaranga Pariki y’Akagera yinjije mu mwaka wa 2024, ubuyobozi bwayo bwasanze ingana na Miliyoni $ 4.7 ni ukuvuga angana na Miliyari Frw 6,7 zisaga…

Ayo mafaranga yishyuwe n’abantu 56 219 bayisuye  barimo 48 230 bishyuye ikiguzi cyo gusura.

Iyi mibare yariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023 kuko icyo gihe wasuwe n’abantu 54 141 barimo Abanyarwanda 26,  047, banyamahanga 23 047 baturutse hanze y’u Rwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda  bangana na 4 534.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga Abanyarwanda basura iyi Pariki bayongera kuko bagize 45% by’abasuye mu mwaka ushize, bikerekana ko bari kwiyongera kandi ngo ni byiza ku bukerarugendo mu gihugu.

Uretse amadovize yinjijwe mu bukerarugendo, imishinga inyuranye ikorerwa muri iyi Pariki ivugwaho gukomeza kwinjiriza igihugu, iyo ikabamo imishinga y’ubworozi bw’inzuki, ubw’amafi n’ibindi.

Ikindi ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko bwishimira, ni ugufasha abahoze baturiye Pariki kwinjiza agafaranga binyuze mu mishinga ibateza imbere.

Urugero rutangwa ni uwaturutse ku musaruro w’amafi ungana n’ibilo 13 809 byasaruwe na Koperative zikorera mu bice bikora kuri Pariki, ibyo bilo byo byanjije  miliyoni Frw  172 zisaga.

Muri ibyo bikorwa by’uburobyi byinjirije abaturage bigaragaza ko ibilo 38 643 by’amafi yagurishijwe mu baturage ku giciro cyoroheje.

Koperative y’abavumvu yo yakusanyije toni 13 z’ubuki zifite agaciro hafi miliyoni Frw 6.

Koperative y’abubatsi bo mu Kagera n’abandi bakozi ba nyakabyizi binjije hafi miliyoni Frw 2, naho ibyaguriwe abaturage binyuze mu kubahahira muri ako gace byinjije asaga miliyoni Frwv 7.

Pariki y’Akagera yakoze n’ibikorwa by’uburezi n’amahugurwa byagiriye akamaro abanyeshuri 2 000, abarimu 247, abayobozi mu nzego z’ibanze 249 ndetse n’abaturage basaga 8 000.

Ibyo bikorwa byarimo gusura pariki, n’ikigo cya Savannah Learning Centre kandi hakozwe ibiganiro bigenewe abaturage binyuze mu itangazamakuru bigamije kwita ku bidukikije no kubibungabunga ku buryo bibyazwa umusaruro.

Ni mu gihe hari n’amakoperative yahuguwe ku bworozi bw’amafi, ubuvumvu n’ibindi.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1, 120 kandi  mu ibarura ryakozwe muri Kanama, 2023 ryagaragaje ko ituwe n’inyamaswa zirenga ibihumbi 11.

TAGGED:AkageraAmafarangafeaturedfeauturedInyamaswaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?
Next Article Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?