Nyuma gukusanya amafaranga Pariki y’Akagera yinjije mu mwaka wa 2024, ubuyobozi bwayo bwasanze ingana na Miliyoni $ 4.7 ni ukuvuga angana na Miliyari Frw 6,7 zisaga…
Ayo mafaranga yishyuwe n’abantu 56 219 bayisuye barimo 48 230 bishyuye ikiguzi cyo gusura.
Iyi mibare yariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023 kuko icyo gihe wasuwe n’abantu 54 141 barimo Abanyarwanda 26, 047, banyamahanga 23 047 baturutse hanze y’u Rwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 4 534.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga Abanyarwanda basura iyi Pariki bayongera kuko bagize 45% by’abasuye mu mwaka ushize, bikerekana ko bari kwiyongera kandi ngo ni byiza ku bukerarugendo mu gihugu.
Uretse amadovize yinjijwe mu bukerarugendo, imishinga inyuranye ikorerwa muri iyi Pariki ivugwaho gukomeza kwinjiriza igihugu, iyo ikabamo imishinga y’ubworozi bw’inzuki, ubw’amafi n’ibindi.
Ikindi ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko bwishimira, ni ugufasha abahoze baturiye Pariki kwinjiza agafaranga binyuze mu mishinga ibateza imbere.
Urugero rutangwa ni uwaturutse ku musaruro w’amafi ungana n’ibilo 13 809 byasaruwe na Koperative zikorera mu bice bikora kuri Pariki, ibyo bilo byo byanjije miliyoni Frw 172 zisaga.
Muri ibyo bikorwa by’uburobyi byinjirije abaturage bigaragaza ko ibilo 38 643 by’amafi yagurishijwe mu baturage ku giciro cyoroheje.
Koperative y’abavumvu yo yakusanyije toni 13 z’ubuki zifite agaciro hafi miliyoni Frw 6.
Koperative y’abubatsi bo mu Kagera n’abandi bakozi ba nyakabyizi binjije hafi miliyoni Frw 2, naho ibyaguriwe abaturage binyuze mu kubahahira muri ako gace byinjije asaga miliyoni Frwv 7.
Pariki y’Akagera yakoze n’ibikorwa by’uburezi n’amahugurwa byagiriye akamaro abanyeshuri 2 000, abarimu 247, abayobozi mu nzego z’ibanze 249 ndetse n’abaturage basaga 8 000.
Ibyo bikorwa byarimo gusura pariki, n’ikigo cya Savannah Learning Centre kandi hakozwe ibiganiro bigenewe abaturage binyuze mu itangazamakuru bigamije kwita ku bidukikije no kubibungabunga ku buryo bibyazwa umusaruro.
Ni mu gihe hari n’amakoperative yahuguwe ku bworozi bw’amafi, ubuvumvu n’ibindi.
Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1, 120 kandi mu ibarura ryakozwe muri Kanama, 2023 ryagaragaje ko ituwe n’inyamaswa zirenga ibihumbi 11.