Paris -Saint Germain Irashaka Kugura Stade Nkuru Y’u Bufaransa

Hari amakuru avuga imwe mu makipe akomeye mu Bufaransa yitwa Paris Saint Germain ishaka kugura Stade nkuru y’u Bufaransa yitwa Stade  de France.

Iyi stade iri ku isoko ku giciro kitajya munsi ya Miliyoni € 600.

Umwe mu bayobozi ba Paris Saint-Germain yabwiye L’Equipe ko bari mu biganiro ngo barebe ko bakwegukana iriya stade ya mbere ifite amateka akomeye muri Stade zose z’u Bufaransa.

Kugeza ubu nta yandi makipe aramenyekana ko azitabira gupiganirwa kwegukana iriya stade.

PSG ni ikipe yaguzwe n’abaherwe bo muri Qatar.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version