U Rwanda Rwatorewe Kuyobora Ihuriro Nyafurika Ry’Inzego Zita Ku Bidukijije

Ibihugu by’Afurika byatoye u Rwanda ngo ruyobore Ihuriro nyafurika ry’inzego zita ku bidukikije.

Rwatorewe mu nama yahuje abayobozi b’ibi bigo bibumbiye mu cyo bise Environmental Protection Agencies and Directors of Environment in Africa (EPAs).

Guhera ku italiki 07 kugeza taliki 08, Werurwe, 2023 i Kigali haberaga inama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, ishami ry’Afurika.

Ni muri iyo nama u Rwanda rwatorewe kuyobora iri huriro, rukungirizwa na Gabon, Zambia ndetse na Niger.

- Advertisement -

Abitabiriye inama u Rwanda rwatorewemo basize batoye n’amategeko azagenga ririya huriro, inzego ndetse n’imikorere n’imikoranire  yarwo n’izindi nzego.

Igitekerezo cyo gushyiraho uru rwego cyaje bwa mbere muri Gicurasi, 2022.

Muri Nzeri, 2022 indi nama y’abaminisitiri bafite ibidukikije mu nshingano yarateranye yiga ku ishyiraho rya ririya huriro.

Yari yateraniye i Dakar muri Senegal.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita Rwanda Environment Management Authority(REMA) witwa Juliet Kabera avuga ko u Rwanda rwishimiye kuba rwatsindiye kuyobora ririya huriro kandi avuga ko ibindi byemerejwe muri iriya nama bizafasha mu gukomeza guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Amasezerano ashyiraho ririya huriro avuga ko abaririmo bagomba gukurikiza amasezerano y’uturere ibihugu biherereyemo  n’ayo ku rwego rw’isi arebana no kurengera ibidukikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version