7% By’Abanyarwanda Banywa Itabi

Imibare iherutse gutangazwa  n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko 7% by’Abanyarwanda bose ari abanywi b’itabi bahoraho.

Abatuye Intara y’Amajyepfo nibo barinywa kenshi kurusha ahandi.

Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa itabi akenshi biterwa no gushaka kwigana no kwemerwa n’urungano rwo mu gihe cy’ubusore.

Bivuze ko abantu batangira kuba abanywi b’itabi bahoraho bakiri bato.

- Advertisement -

Kubera ko Umunyarwanda akunda gutuma umwana we cyangwa undi aruta, hari abantu batangiye gutumura umwotsi w’itabi bakiri bato cyane ahanini   bitewe n’uko babisabwaga na ba Se cyangwa Sekuru iyo babaga babatumye ‘kubadomekera agatabi.’

Abanyarwanda bo hambere bo bavugaga ko ‘nta mugabo’ utanywa inzoga n’itabi.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Ntaganda Evariste ukora muri serivisi z’indwara zitandura

yabwiye RBA  ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n’iz’ubuhumekero.

Avuga ko umuntu wese yagombye kuzirikana ko afite inshingano zo kwita ku mubiri we n’ubuzima bwe akabirinda icyabuhumanya cyangwa ngo kibwangize mu bundi buryo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi avuga ko agiye gukorana n’abandi bafatanyije mu buyobozi bagatangiza ubukangurambaga bwo guhashya itabi.

Imibare igaragaza ko Akarere ka mbere gafite abaturage banywa itabi ari Kamonyi kuko bangana na 9.8%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version