Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Parti Libéral Mu Ngamba Zo Kwihutisha NST 2
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Parti Libéral Mu Ngamba Zo Kwihutisha NST 2

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2025 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hon Musoni Protais na Dep Germaine Mukabalisa
SHARE

Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri wese, Parti Libéral, PL, ryaraye ritangaje ko rigiye gukomeza gufasha inzego za Leta kugera ku ntego z’iterambere ryiswe NST 2.

U Rwanda rwiyemeje ko izo ntego zigomba kuba zatanze umusaruro bitarenze umwaka wa 2029.

Abayoboke b’iri shyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu baraye bateranye biyemeza ko bagomba kugira uruhare rutaziguye muri urwo rugendo.

Hari mu mahugurwa yahuje abagize Komite nyobozi yaryo na Biro z’amakomisiyo yabaye  kuri iki Cyumweru tariki 15, Kamena 2025.

Visi Perezida wa mbere w’iri shyaka Depite Munyangeyo Théogène yabwiye itangazamakuru ko bahuguye bagenzi babo bahuriye muri PL bagamije kubereka gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, banerekwa uruhare rwa buri wese ngo izagerweho.

Munyangeyo ati: “ Ni ikiganiro cyo kubereka uko bike ishyaka rifite byakoreshwa neza, cyane cyane ibi bikaba iyo dufatiwe ibyemezo abadufasha bakavuga ko  gahunda zabo barazihagaritse.Twebwe nk’Abanyarwanda twabyitwaramo dute, tukamenya tubikoresha neza,  twishakamo ibisubizo”.

Depite Munyangeyo avuga ko bashaka ko ishyaka ryabo rifasha andi mu kugera ku ntego za NST 2

Munyangeyo avuga ko uruhare rwa PL muri iyo gahunda y’igihugu rugomba kugaragara kandi rukaba rufatika.

Ikiganiro cyatanzwe na Hon Musoni Protais, Chairman w’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro na Kwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda, kibanze ku ngingo y’uko hakwiye kubaho ingamba n’uruhare rw’imitwe ya Politiki n’imiyoborere myiza  biganisha ku gaciro k’igihugu, amahoro n’umutekano kuri bose.

Ati: “Kugira ngo ibyo twifuza byose bijyane no kwigira nk’u Rwanda ndetse na Afurika kandi bigerweho, biradusaba gutoza abayoboke indangagaciro n’umuco w’igihugu n’ibindi”.

Yavuze ko kugira ngo habeho guteza imbere ubumwe bw’Afurika nk’uko ari intego yo kuzagerwaho bitarenze umwaka wa  2063, bisaba kugira uburere n’uburezi bifite intego ku gihugu.

Francine Rutazana, umwe mu bayoboke wa PL, avuga ko icyo abayoboke batahanye ari uko beretswe aho igihugu kigeze mu gushaka ibisubizo ku bibazo byabo, kandi bikagerwaho hadashingiwe ku nkunga y’amahanga cyangwa ku bitekerezo by’abanyamahanga.

Avuga ko iterambere ry’igihugu ni naryo PL ishaka kuko ari ishyaka riharanira ukwishyira ukizana k’umunyarwanda.

Rutazana avuga ko we na bagenzi be basangiye ishyaka bashaka ko NST 2 igerwaho uko yakabaye kandi mu nkingo zose harimo n’inkingi z’imiyoborere myiza.

Mu biganiro byahatangiwe, hari ikibanze ku buryo Komisiyo zo mu ishyaka zigomba kuba zubatse kandi ibyo zikora bigashingira ku ngingo ziri muri NST 2.

TAGGED:featuredIshyakaIteramberaMukabalisaMunyangeyoMusoniPL
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Inteko Yemereye Ubutabera Gukurikirana Minisitiri Mutamba
Next Article Nyarugenge: Yafatanywe Inzoga Z’Inkorano Yari Ajyanye Mu Nkundamahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?