Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko mu mpeshyi ya 2025 hari Rond-Points eshatu zo mu mujyi wa Kigali zizavugururwa mu rwego rwo kurimbisha Kigali no koroshya urujya n’uruza.
Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore aherutse kubigarukaho ubwo yaganiraga n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda mu nama yari irimo na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabaye tariki 19, Ukuboza, 2024.
Izo Rond-Points eshatu ni iyo Kwa Lando, iya Gishushu n’iya Sonatubes.
Gasore yabwiye abanyapolitiki bari baje muri iriya nama ko ibishushanyo mbonera byo kwagura no gutunganya hariya hantu byarangije gutegurwa.
Yagize ati: “ Ibishushanyo mbonera byararangiye kandi turateganya ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga, 2025, tukazatangirira kuri Rond-Point yo Kwa Lando n’iya Gishushu”.
Avuga ko mu kubaka iya Gishushu hamwe n’iyo Kwa Lando, hazakorwa ku buryo haboneka ahantu imodoka zigiye i Kanombe ku kibuga cy’indege zizajya zica hejuru y’aho abanyamaguru baca, bitabaye ngombwa ko bahagarara ngo zihite.
The New Times yanditse ko abahanga bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency (RTDA) ari bo bazakorana na bagenzi babo mu gukora uwo mushinga w’umuhanda uzaba ureshya na metero 740, kandi ukaba umushinga wigiwemo uko wazakorwa habungwabungwa n’ibidukikije.
Rond-Point yo ku Gishushu izubakwa ku buryo hari umuhanda uzubakwa uhereye kuri Simba Supermarket ku buryo bisi zizajya ziwuca munsi, bikazaba uburyo bwo kugabanya umuvundo ukunze kuhagaragara.
Umuhanda wo hejuru uzubakwa muri kiriya gice, uzaba ureshya na metero 500.
Kuri Rond-Point ya Sonatubes ho, hazubakwa umuhanda uca munsi uhereye ku Biro bya Minisiteri y’ubuzima, ukazamuka ukagera kuri Kaminuza ya Rwanda Tourism University College (RTUC).
Inyigo ya RTDA ivuga ko uwo muhanda uzaba ureshya na metero 620.
Umujyi wa Kigali usanganywe gahunda yo kwagura imihanda yawo no kuvugurura isanzwe ku buryo bizoroshya urujya n’uruza mu buryo bugaragara.
Byose bizakorwa ku nkunga Banki Nyafurika y’Iterambere iherutse guha u Rwanda ya Miliyoni $100 ni ukuvuga Miliyari Frw 140 zo kuzakoresha muri iyo gahunda yagutse yo gutunganya imihanda y’i Kigali.
Igenamigambi ry’Ikigo RTDA rivuga ko umushinga wose uzamara imyaka itanu, ukazatwara ingengo y’imari ya Miliyoni $279 ni ukuvuga Miliyari Frw 386
Ayo mafaranga avuzwe haruguru azakoreshwa mu kwagura za Rond-Points zirimo iyo Kwa Lando, Gishushu, Gisozi (Kinamba ), Nyabugogo, Rwandex, Sonatubes na Kibagabaga.
Imihanda yo muri Kigali kandi izasigwa amarangi mashya, inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zisiburwe, ndetse hashyizweho n’ahagenewe kugendwa n’abantu bafite ubumuga.