Mu gace ka Limpopo ka Afurika y’Epfo hari pasiteri witwa Christ Penelope uvugwaho gusaba abayoboke be guca bugufi akabasurira ku mazuru ngo nibwo bazakizwa ibyaha. Pasiteri Christ Penelope avuga ko abikora mu rwego rwo gufasha Abakirisitu be kuzura umwuka.
Christ Penelope avuga ko ibyo akorera Abakirisitu be bibafasha gukira haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
Uyu mugabo ufite idini yashinze ahitwa Giyani mu Ntara ya Limpopo yari amaze iminsi akunzwe haba ku mbuga nkoranyambanga no mu gace atuyemo.
Yabwiye ikinyamakuru kirwa Drum ko biriya abikora mu rwego rwo kumvira no kwigana ugushaka kw’Imana kubera ko nayo hari ubwo ‘ikiza abantu binyuze mu mwuka.’
Yagize ati: “ Muribuka ko Imana yasinzirije Adam mu buryo bw’umwuka ikamukuramo urubavu rwavuyemo Eva? Ni muri buriya buryo nanjye mfasha abantu kumva ko Imana yabafasha gukira ibibagoye binyuze mu kubaha uriya mwuka mbaha.”
Pasiteri Penelope avuga ko iyo asuriye Umukirisitu ‘bituma umwuka wera umwinjira vuba ugakora akazi kawo.’
Abazi Bibiliya bavuga ko hari aho Yezu Kristu yigeze kubwira intumwa ze ati: “ Muririnde kuko mu minsi y’imperuka ‘hazaduka abiyita ba Mesiya bakayobya benshi.”