Pasiteri Muri ADEPR Aravugwaho Ingengabitekezo Ya Jenoside

Pasiteri Herman Budigiri wo mu Itorero rya ADEPR aravugwaho kubwira mugenzi we nawe w’Umupasiteri witwa Jean Marie Vianney Kalisa amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside akamukomeretsa.

UMUSEKE wemeza ko iki kibazo kigiye kumara amezi atandatu kivugwa na bamwe mu bashumba bari ririya torero ry’i Muhanga.

Abo bashumba bavuga ko bumvanye mugenzi wabo amagambo akabakomeretsa.

Bemeza ko ariya magambo, Pasiteri Budigiro yayavuze ubwo yari ari mu mahugurwa yabereye i Muhanga mu minsi yatambutse.

- Advertisement -

Umwe muribo witwa Pasiteri Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko wavuzweho ariya magambo akamukomeretsa, avuga ko yandikiye mugenzi we Pasiteri Budigiri Herman agenera kopi inzego zitandukanye zirimo na IBUKA .

Ngo yategereje igisubizo arakibura.

Avuga ko amakuru yahawe n’abari mu mahugurwa mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2022, ahamya ko Past Budirigi Herman imbere y’abakozi b’Indembo z’ADEPR mu Majyepfo yateruye amagambo atari afite aho ahuriye n’inyigisho zahatangirwaga.

Ati: “Yaravuze ngo hari akagabo kaba i Muhanga kiyita ko kacitse ku icumu, ndetse ko inzego z’Ubuyobozi  zakabwiye ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside ndetse zimubaza impamvu yiyita uwarokotse n’aho abivana.”

Pasiteri Kalisa yavuze ko mu buhamya yahawe n’abari bahari, buvuga ko yageze n’ubwo abaza abo bakozi niba uwo yavugaga bamuzi baraceceka nyuma aza kwerura aramuvuga.

Uyu mu Pasitori usanzwe abarizwa mu cyiciro cy’abarokotse Jenoside, avuga ko ategereje kurenganurwa binyuze ‘mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.’

Uvugwaho ayo magambo ati: ‘ Ntabyo navuze…’

Past Budigiri Herman avuga ayo magambo ko nawe ayumvana abantu batandukanye.

Yagize ati: “Nanjye ni uko mbyumva gusa Pasiteri  Kalisa yaranyandikiye abimbaza ariko ni ukunsebya ntabyo navuze.”

Icyakora hari abakozi bo mu Itorero ADEPR bakurikiranye ayo mahugurwa babwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko koko ariya magambo yavuzwe na Budigiri.

Ngo bamwe bahise basohoka baritahira.

Umwe yagize ati “Ayo magambo yayavuze ari saa saba amahugurwa yari agiye gusoza.”

Umushumba mukuru w’ADEPR  Pasiteri  Ndayizeye Isaïe  yabwiye umunyamakuru wamuhamagaye amubaza iby’iyo ngengabitekerezo ivugwa ku mushumba w’i Muhanga, undi asubiza ko ayo magambo ‘atavuzwe.’

IBUKA igiye kubijyamo

Perezida wa IBUKA  Nkuranga Egide avuga ko nta kopi y’ibaruwa ya Pasiteri wasabaga ko ikibazo cye cyakurikiranwa  bigeze babona.

Ati: “Maze gusoma inyandiko nsanga nta makuru nari mbifiteho nsabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ko tubikurikirana nsanze niba iki kibazo ari uko kimeze yaramuhungabanyije nzabaha igisubizo vuba…”

Nkuranga avuga ko bagiye kureba imiterere ya kiriya kibazo, kigakurikiranwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version