Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pasiteri ‘Yasambanyije’ Abakirisitukazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Pasiteri ‘Yasambanyije’ Abakirisitukazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2021 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umupasiteri ufite inkomoko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aherutse gukatirwa gufungwa imyaka 37 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore abizeza ko nabasambanya, azakura mu nzira imbogamizi zababuzaga gusama.

Ibi byaha yabihamijwe n’urukiko ruri ahitwa Bronkhorstspruit muri Afurika y’Epfo.

Umushinjacyaha yabwiye abari mu rukiko ko uriya mushumba w’intama z’Imana yabwiye umwe mu  bagore yasambanyije ko atazabyara niba atemeye ko ‘amukurira mu nzira birantega yabuzaga intanga kwinjira.’

Urwego rw’ubugenzacyaha bwavuze ko imikorerwe y’icyaha y’uriya mugabo( mu Kilatini babyita Modus Operandi )yari irimo amayeri yo kubwira abagore yifuzaga gusambanya ko afite ‘uburyo yabasengera bwihariye bakabiboneramo umugisha.’

Aba bagore bari basanganywe agahinda ko kubura urubyaro baramwemereye, arabangiza ariko nyuma bamwe baza gushirika ubwoba babibwira undi mupasiteri wo mu rusengero God is Love Ministries.

Ubushinjacyaha bwaje gusuzuma busanga ibyo uriya mugabo yakoze bigize ibyaha 19.

Bronkhorstspruit muri Afurika y’Epfo.

Ikindi  ni uko uriya mugabo byagaragaye ko yageze muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibyo uriya mugabo aregwa yatangiye kubikora mu mwaka wa 2018, aba ari nawo afatirwamo nyuma y’uko hari undi mupasiteri wabimenyeshejwe nawe abibwira Polisi.

The News 24 ivuga ko ku rubuga rwa ririya dini rwa Facebook handitse ko abayoboke baryo bagomba kuba bakundana n’abo badahuje igitsina kandi bakaba barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwo bahisemo.

Uregwa biriya byaha avuga bamubeshyera ndetse ko kumukatira gufungwa imyaka 37 ari ukumurenganya.

Hari ba Pasiteri bamwe bavugwaho kuyobya abo bashinzwe kuyobora ku nzira igana Imana

Umugenzacyaha witwa Mahanjana avuga ko umwe mu bagore bavugwaho guhohoterwa n’uriya mubwirizabutumwa, atwite ariko ibizamini byo kwa muganga ntibiremeza niba iriya nda ari iya Pasiteri cyangwa ‘undi mugabo.’

TAGGED:Afurika y'EpfoCongofeaturedPasiteriPolisiUbugenzacyahaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niba Ushaka Gukoreshereza Ibirori Iwawe, Banza Ubimenyeshe Gitifu
Next Article Abana B’Abakobwa 354 Muri Nyaruguru Barasambanyijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?