Dukurikire kuri

Imyidagaduro

Patoranking Arongera Ataramire Abitabiriye Youth Connekt 2022

Published

on

Umunya Nigeria Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka  Patoranking arataramira  abitabiriye Youth Connekt Africa 2022.

Igitaramo cye bakise ‘Made in Africa Delegates’ Concert’ kiza kuba kuri uyuy wa 14 Ukwakira 2022, mu Intare Conference Arena.

Bitegenijwe ko ari bube ari kumwe n’umunya-Zimbabwe Mukudzeyi  na Mukombe [Jah Prayzah] ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda  barimo  Bruce Melodie, Chris Eazy ndetse na Ariel Wayz.

Umunyarwenya Nkusi Arthur niwe uza kuyobora iki gitaramo , Dj Sonia na Dj Diallo nabo baraba bahari baha abantu umuziki.
Mbere gato y’uko bagera i Kigali aba baririmbyi b’abanyamahanga bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje imbamutimazabo.

Jay Prayzah aherutse kubwira The New Times ko atari we uzabona igihe kigeze ubundi agataramira abanyarwanda.

Patoranking aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 nabwo akaba yararimbye muri Youth Connekt Africa.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement