Patriots BBC Yimuye Ku Ntebe APR BBC

Nyuma yo kuyitsinda amanota 73 kuri 59, Patriots BBC yakuye APR BBC ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Yari iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo, umukino waraye uhuje aya makipe yombi ukaba wari uwa gatandatu kuva iyi Shampiyona yatangira.

Abafana bawo benshi bari baje kuwurebera mu kibuga kiri muri  Lycée de Kigali.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino ku manota 19 ku icyenda ya APR BBC.

Nyuma yaje kuyigobotora; akandi gace karangira ari yo ifite amanota menshi kuko yari ifite amanota 20 ku manota icyenda.

Iyi ntsinzi y’agateganyo yagezweho binyuze ku mikinire myiza ya Ntore Habimana na Dixon Jr Michael André ni bo bayigaruye mu mukino kuko buri wese muri bo yari yinjije amanota 11.

Nyuma y’ikiruhuko gito, Patriots BBC yagarutse yisubiyeho irangiza agace ka gatatu iri imbere ya APR BBC n’amanota 54 kuri 47.

Aka gace Patriots BBC yagatsinze ku manota 28-18.

Patriots BBC yakomereje kuri uwo muvuduko iza kugira amanota 68 kuri 53 ya APR BBC.

Umukino waje kurangira Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59.

Binyuze muri iyi ntsinzi, Patriots BBC yakuye APR BBC  ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona ya Basketball, igira amanota 14 n’aho APR BBC igira 13.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi [24], anganya na Perry William Kiah bakinana.

Mugenzi wabo Hagumintwari Steven we yinjije amanota 18 naho Dixon Jr Michael André wa APR BBC yatsinze 17.

Patriots BBC imaze gukina imikino itandatu itaratsindwa mu gihe APR BBC yo yatsinzwe umukino wa mbere.

Mu nshuro esheshatu aya makipe aheruka guhura, buri kipe  yatsinze imikino itatu.

APR BBC yashinzwe mu 1993 kandi kugeza ubu ni yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa  2023 naho Patriots BBC yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba iheruka igikombe mu mwaka wa 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version