Pegasus Yahagaritswe Mu Bihugu Bimwe

Ikigo NSO cyo muri Israel cyahagaritse ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Pegasus nyuma ya raporo y’uko bwakoreshejwe mu kuneka abantu barimo abami n’Abakuru b’ibihugu.

Israel yanzuye ko ririya koranabuhanga riba rihagaritswe mu bigo 40 byari abakiliya ba NSO kugira ngo biriya birego bibanze bikorweho iperereza.

Ubusanzwe ifite abakiliya 60 ku isi hose kandi amategeko agenga NSO yatanzwe na Minisiteri y’ingabo ari nayo iyishinzwe abuza ko hagira izina ry’ikigo bakorana ritangazwa.

Ibi byasohowe mu kinyamakuru NPR.

- Advertisement -

Bibaye nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’ingabo za Israel Benny Gantz ahuye na mugenzi we w’ingabo z’u Bufaransa Florence Parly bakaganira ku byagaragaye ko pegasus yakoreshejwe mu kumviriza Perezida Macron.

U Bufaransa bushinja Israel kugurisha ririya koranabuhanga kuri Maroc ngo itate Perezida w’u Bufaransa imukeka kuvugana n’abo muri Porisario yo muri Sahara y’i Burengerazuba idacana uwaka na Rabat.

Abayobozi bo muri NSO bavuga ko bahagaritse amasezerano bari bafitanye na bimwe mu bigo bakoranaga kugira ngo basuzume ibya biriya birego.

Abakiliya ba NSO kuri ririya koranabuhanga barimo ibigo by’ubutasi, ibishinzwe kureba uko amategeko akurikizwa(Polisi…) n’ibindi.
Amazina y’ibigo 40 byabaye bihagarikiwe amasezerano yo gukorana na NSO muri gahunda ya pegasus ntibyatangajwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version