Gusura Urwibutso Rwa Kigali Byahagaritswe Kubera Uruzinduko Rwa Perezida Wa Tanzania

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwamenyesheje abantu batandukanye ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Perezida  Suluhu kuri uyu wa 2 Kanama azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ibiro bye byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

- Advertisement -

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

Bijyanye n’uburyo bumaze kumenyerwa, urwibutwo rwa Jenoside rwa Kigali ntabwo ruzakira abarusura basanzwe kuri uyu wa Kabiri, kubera uruzinduko rw’uriya mucyacyubahiro.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

 

Taarifa yamenye ko ari icyemezo cyafashwe kubera ko Perezida Suluhu azasura uru rwibutso.

Iyo u Rwanda rwakiriye abayobozi bakomeye, kubasobanurira amateka yaranze ibihe byabanjirije Jenoside birimo uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibihe byayikurikiye birimo guhangana n’ingaruka zayo, ni bimwe mu bikunze kuba ku murongo wa gahunda zabo.

Umuyobozi uheruka mu Rwanda ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we akaba yarasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ahavugira ijambo yemereyemo uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe nabwo urwibutso rwari rwafunzwe ku bantu basanzwe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nirwo runini kurusha izindi mu gihugu.

Ruruhukiyemo imibiri isaga 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ahantu ho kwigira amateka akomeye igihugu kimaze kunyuramo.

Rwubatswe guhera mu 1999, rutangira gushyingurwamo mu mwaka wa 2001.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version