Pele Wabaye Icyamamare Ku Isi Mu Mupira W’Amaguru ARAREMBYE

Umwe mu bakinnyi bakomeye isi yagize mu mupira w’amaguru wafashije ikipe y’igihugu cye cya Brazil ari mu bitaro kandi abaganga baravuga ko arembye cyane k’uburyo batamenya igihe azabimaramo.

Abaganga bavuga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.

Hari kinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN kivuga ko uriya mugabo ugeze mu zabukuru yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k’uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.

Iby’uburwayi bwa Pele bwamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.

- Advertisement -
Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil yabaye icyamamare ku isi hose kubera kugeza ikipe ku bikombi ‘byinshi’ by’isi ikabitwara

Nyuma y’ayo yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.

Iki cyamamare giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.

Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo kumukoza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version