Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Gashyantare, 2022 intumwa enye za Polisi ya Malawi ziyobowe n’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Bakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakirwa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza.
Yari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami yayo atandukanye.
Aba bashyitsi baje mu rugendoshuri ruzibanda ku gusura amashuri, ibigo n’amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda.
Muri ayo mashami harimo irishinzwe gukoresha imbwa mu bijyanye n’umutekano, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, bazanasura kandi ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’imiyoborere.
Ubwo yakiraga aba bashyitsi, DIGP/AP Ujeneza yabifurije ikaze no kugubwa neza mu Rwanda. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bamaze igihe bafitanye imikoranire n’imibanire myiza ndetse hari na byinshi bamaze kugeraho.
Ati: ‘ Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi tumaze igihe dufitanye imikoranire kandi n’ubu iracyakomeza, dusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu gukomeza gushimangira umutekano w’abaturage bacu. Hari byinshi iyi mibanire imaze kutugezaho bifatika harimo amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zasinye mu mwaka wa 2019. “
Amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zifitanye ashingiye k’uguhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi m’ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
Mu ijambo rya DIGP/A Merlyne Yolamu yavuze ko uruzinduko rwabo ruzibanda ku gusura ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano.
Yagize ati: “ Hari ibibazo by’iterabwoba byugarije isi yose, natwe tumaze igihe gito dushinze ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba. Ishami ryanyu ryo rimaze igihe kinini bityo rero hari ibyo twarigiraho.”
DIGP Yolamu yavuze ko bazasura n’ ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, aho hose n’ahandi acyemeza ko bazahakura ubumenyi.
Yakomeje ashima umusaruro umubano wa Polisi z’ibihugu byombi umaze gutanga.
Polisi zombi zibanye bishingiye ku masezerano zagiranye mu mwaka wa 2019.
Mu ishyirwa mu bikorwa byayo habamo no kohererezanya abapolisi bagahana amahugurwa.
Ikindi ni uko abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi baherutse kugenderanirana.