Ku myaka 82 y’amavuko, icyamamare birijamwa gikomoka muri Brazil Pele yatabarutse azize cancer y’amara yari imaze iminsi yaramuzahaje. Ni umwe mu bantu bazahora basomwa mu bitabo by’amateka( the annals) ko yabaye indashyikirwa mu gukina umupira w’amaguru.
Yabaye igihangange muri uyu mukino k’uburyo yatwaye igikombe cy’isi akinira ikipe ye ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.
Pele afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Kinyejana cya 20.
Ari ku rwego rumwe na Albert Einstein, Mahatma Gandhi na Winston Churchill.
Nyakwigendera yigeze guhura na Kyrian Mbappé uyu akaba ari Umufaransa uhabwa amahirwe yo kuzaba igihangange gikomeye mu mukino w’amaguru amusaba kuzakomereza aho.
Pele yari amaze amezi icumi arwaye cyane.
Icyo gihe abaganga bavugaga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.
Ikinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN cyavugaga ko uriya mugabo yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k’uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.
Iby’uburwayi bwa Pele bwamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.
Nyuma y’aho yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.
Iki cyamamare muri ibyo bihe cyari giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.
Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo kumukoza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.
Apfuye afite abana barindwi uretse ko yavugaga ko hari n’abandi benshi.
Abazwi cyane ni Kelly Nascimento na Edinho.