Perezida Biden Yakuyeho Icyemezo Cya Trump Kuri TikTok Na WeChat

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yahagaritse iteka rya Donald Trump yasimbuye, ryakumiraga muri Amerika ‘application’ zikunzwe cyane za TikTok na WeChat.

Ni ‘application’ za telefoni zakozwe n’ibigo byo mu Bushinwa, Trump yakunze kuvuga ko zibangamiye umutekano wa Amerika. Yavugaga ko zishobora gukoreshwa n’abategetsi b’u Bushinwa, bagatwara amakuru y’Abanyamerika agakoreshwa mu nyungu zabo.

Biden ahubwo yasabye Minisiteri y’Ubucuruzi gukora isesengura rishingiye ku bimenyetso ku ikoranabuhanga ry’ibihugu bahanganye, hakazabaho gufata icyemezo gikwiye.

Mu buryo bwatekerezwagaho ku bwa Trump, ubucuruzi bwa ziriya ‘application’ ebyiri muri Amerika bwagombaga kujya mu maboko y’Abanyamerika, kugira ngo hizerwe ko amakuru zikusanya akoreshwa neza, bityo zikomeze gukora.

- Advertisement -

Igihe bidakozwe, zagombaga gufungwa mu gihugu.

Ni iteka ariko ryahuye n’ibirego byinshi mu nkiko, ku buryo Trump yarinze ava ku butegetsi ritaratangira kubahirizwa.

Byateganywaga ko mu gihe byagenda uko Trump abishaka, ziriya serivisi muri Amerika zari kujya mu maboko y’ibigo bikomeye bya Oracle na Walmart.

Iki cyemezo cya Biden cyashimwe na Leta y’u Bushinwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi, Gao Feng, yabwiye abanyamakuru ati “Ni ikimenyetso cyiza kiganisha mu cyerekezo cyiza.”

TikTok ikoreshwa n’abanyamerika basaga miliyoni 80 mu kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version