RwandAir Yahagaritse Ingendo Zijya Muri Uganda

?????????????????????????

Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyahagaritse ingendo zigana ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, kubera izamuka rikabije ry’ubwandu bwa COVID-19 muri icyo gihugu.

Iki kigo cyatangaje ko izi ngendo zahagaritswe guhera kuri uyu wa 10 Kamena 2021 kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

Gikomeza kiti “RwandAir yiseguye ku bw’ingaruka bishobora gutera. Abagenzi byagizeho ingaruka bashobora guhinduza amatariki y’ingendo akigizwa inyuma, ubwo ingendo zizaba zasubukuwe,  kandi nta kiguzi cy’inyongera – cyangwa bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.”

Ingendo zijya muri Uganda zakorwaga ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Kane, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Izi ngendo zihagaritswe nyuma y’izijya Mumbai mu Buhinde, zahagaritswe ku wa 1 Gicurasi 2021 kubera ubwandu bwa COVID-19 muri kiriya gihugu.

Imibare ya COVID-19 muri Uganda iri hejuru cyane, ku buryo nko kuri uyu wa Kane mu bipimo 8478 byafashwe ku wa 8 Kamena 2021, habonetsemo abanduye 1438. Ni imibare ikabije kuko bivuze ko mu bantu 100 bapimwe, harimo 17 banduye.

Iri zamuka rimaze iminsi ryatumye Perezida Yoweri Museveni atangaza ifungwa ry’amashuri yose na za kaminuza mu gihe cy’iminsi 42, guhera ku wa 7 Kamena.

Mu mabwiriza yatangaje ku Cyumweru kandi harimo ko n’ingendo rusange zaba iza bisi na moto bihuza uturere zigomba gufungwa iminsi 42 guhera ku wa 10 Kamena, kugira ngo abana bari ku mashuri babanze bagere iwabo.

Museveni yavuze ko imiterere y’ubwandu mu gihugu yahindutse, ku buryo nko muri Kampala ku munsi hari kuboneka abanduye basaga 500.

Yavuze ko iyi mibare yazamutse cyane kubera ko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’icyiciro gishya cy’ubwandu cyari kirimo kugaragara mu mashuri guhera muri Werurwe 2021.

Ubwandu kandi bwazamuwe na coronavirus yihinduranyije, imaze gusangwa mu bantu batandukanye binjiye mu gihugu.

Ibindi bikorwa byafunzwe birimo amasengesho rusange mu misigiti n’insengero haba mu nyubako cyangwa hanze, nabyo byahagaritswe iminsi 42, abantu bashishikarizwa gusenga bakoresheje ikoranabuhanga.

Inama zose zaba n’iza leta zahagaritswe, uretse inama y’abaminisitiri, inteko ishinga amategeko n’ubucamanza

Gusa nk’imihango y’ubukwe yo izakomeza, ikitabirwa n’abantu batarenga 20. Ni nawo mubare uteganywa ku bitabira ikiliyo no gushyingura, kandi bose bagomba kuba bambaye udupfukamunwa ndetse bagahana intera.

Amasoko manini arema buri cyumweru atari ay’ibiribwa nayo yafunzwe iminsi 42. Ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi bigomba gufungwa saa moya z’ijoro.

Kugeza ubu Uganda imaze gusangana COVID-19 abantu 56,949, imaze kwica 402.

Uvanyemo abakize, harabarurwa abantu 9189 bagifite Coronavirus, barimo 784 barwariye mu bitaro bitandukanye.

Ni mu gihe Uganda ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 3793 ba COVID-19 mu bitaro bitandukanye, bugizwe n’ibitanda 3100 bisanzwe, 475 byakira abarembye buhoro (High Dependency Unit) na 218 byakira abageze ku rwego rwo kongererwa umwuka.

Museveni aheruka kuvuga ati “Dufite impungenge ko bishobora kurenga ubushobozi bw’ibitanda dufite n’umwuka abarwayi bakenera mu bitaro, igihe twaba tudashyizeho byihutirwa amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rw’ubuzima.”

Leta iteganya kongera ibitanda byakira abarwayi ba COVID-19 bikagera ku 4500. Harimo no kongera gukoresha stade Namboole mu kwakira abarwayi batarembye.

Abamaze gukingirwa COVID-19 muri Uganda ni abantu 757,664.

Leta yiyemeje gukingira abantu miliyoni 21.9, ihereye ku bantu miliyoni 4.8 bafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n’indwara, nk’abakora mu nzego z’ubuzima n’abafite ubundi burwayi bukomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version