Hemejwe Indi Nyanja Iri Mu Majyepfo Y’Isi

Abakorera ikigo cy’Abanyamerika kitwa National Geographic bemeje ko ubushakashatsi baherutse gukorera ku mazi y’urubura aba mu Majyepfo  y’Isi yerekana ko ariya mazi yujuje ibisabwa byose ngo yitwe Inyanja.

Ni amazi aherereye mu gice cya Antarctica y’Amajyepfo,

Ikigo National Geographic cyatangiye gusuzuma no gutangaza imiterere y’umubumbe w’isi guhera mu mwaka wa 1915.

Ubusanzwe amazi menshi yitwa inyanja iyo hari imigezi minini iyisukamo, iyi ikaba ari impamvu yabemeje ko na Antarctica ari inyanja kuko hari amazi ahora ayisukamo

- Kwmamaza -

Iriya Nyanja nshya ihura n’izindi zisanzwe zemewe harimo iya  Arctic, Atlantic, iy’u Buhinde n’iya Pacifique.

National Geographic ivuga ko ubushakashatsi bwayo buzatuma abatuye Isi barushaho kwita ku mazi agize iriya Nyanja.

Umuhanga mu bumenyi bw’isi ukorera kiriya kigo witwa Alex Tait avuga ko iriya Nyanja abahanga bari bamaze iminsi bemera ko ifite ibikwiye byose ngo yemerwa gutyo ariko ngo byasabye igihe kugira ngo byemerwe muri rusange n’abandi bahanga.

Abahanga basanga kurinda iyi nyanja ari ingezi ku buzima bw’abari ho ubu n’abazabaho mu gihe kirekire kiri imbere

Amazi agize iriya Nyanja azengurutse igice cy’ubutaka gito giherereye mu Majyepfo y’Isi.

Ikindi  abahanga bavuga cyerekana ko ariya mazi akwiye kwitwa inyanja ni urusobe rw’ibinyabuzima birimo.

Niyo Nyanja ikora ku zindi eshatu.

Kimwe mu byiza by’uko National Geographic yemeje ko ariya mazi agize inyanja ni uko abana bazishimira kwiga ibigize iriya Nyanja binyuze mu kwitegereza ibiyigize bitangazwa mu mashusho atangazwa na National Geographic Channel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version