Perezida Tshisekedi Yabazwe Umutima

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yabazwe umutima ndetse icyo gikorwa kigenda neza mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi.

Ikinyamakuru La Libre cyatangaje ko yabazwe ku wa Kabiri tariki 8 Werurwe.

Umwe mu batu ba hafi ba Tshisekedi yatangaje ko magingo aya uyu mukuru w’igihugu ameze neza.

Nyamara ngo ubwo yahagurukaga i Kinshasa ku Cyumweru yari ameze nabi.

Hari amakuru ko atari ubwa mbere Tshisekedi avuwe uburwayi bw’umutima, kuko yabugize na mbere y’amatora yabaye mu 2018.

Icyo gihe ngo abaganga batanze inama ko yabagwa, ariko habaho impungenge ku gihe byafata ngo akire, ariko kuri iyi nshuro ngo kubagwa byari nta kabuza.

Bitegaywa ko agomba kumara iminsi mike mu bitaro, aho ashobora gukomereza urugendo i Dubaï mu misi mike y’ikiruhuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version