Igitero Simusiga Cyo Gufata Umurwa Mukuru Wa Ukraine Cyagabwe

T-14 prototype from above

Abagaba b’ingabo z’u Burusiya bari muri Ukraine bagabye igitero kigabanyijemo inzira ebyiri kugira ngo bafate umurwa mukuru  wa Ukraine, Kiev.  Biremezwa n’abanyamakuru bakurikirana iby’iyi ntambara.

Si ubwa mbere ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero zigamije kwigarurira Umurwa mukuru wa Ukraine kuko ubwo zabikoraga mu minsi micye ishize, zahuye n’abasirikare n’abaturage bamaramarije kurinda Umurwa mukuru w’igihugu cyabo, bazikoma imbere.

Ibitero byo gufata Umurwa mukuru, Kiev, byaraye bitangijwe mu masaha y’ijoro ryacyeye, abasirikare bamwe binjirira mu Burengerazuba bw’Umurwa mukuru, ahitwa Irpin abandi binjirira mu Burasirazuba bwawo ahitwa Brovary.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine ushinzwe iby’umutekano witwa Vadym Denysenko avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, ingabo za Ukraine nabwo zihagazeho, zikoma mu nkokora ingabo z’u Burusiya ariko ngo intambara ikomeje gukara.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagaragaye ibifaro byinshi by’Abarusiya bigana i Kyiv.

Hari amakenga avanze n’ubwoba ko mu murwa mukuru, Kyiv, hari buraswe izindi bombe nk’iziherutse kuraswa mu mujyi wa Mariupol zigasenya ibitaro hakagwa abantu benshi barimo abarwanyi, abarwaza n’abaganga.

Byari ibitaro by’abagore n’abana.

Kugeza ubu abaturage bangana na miliyoni 2 bamaze guhunga umurwa mukuru, Kyiv nk’uko Meya wawo witwa Vitali Klitschko abivuga.

Abasigaye muri uriya murwa rero ngo biyemeje kurwanya Abarusiya kugeza ku wa nyuma.

Imibare itangwa n’igisikare cya Ukraine ivuga ko cyamaze kwica abasirikare 12 000 b’u Burusiya, zisenya ibifaro 1,100 , imodoka zitwara abasirikare n’intwaro zigera kuri 500, kajugujugu 81 n’indege nini 49 zose zarahanuwe.

U Burusiya bwo buvuga ko bwasenye ibikorwa remezo bya Ukraine bigera ku 2,900.

Mu gihe bivugwa ko ingabo z’u Burusiya zambariye gufata umurwa mukuru, Kyiv, ku rundi ruhande Perezida wa Ukraine ashinja OTAN/NATO ko bamutereranye none abaturage be bakaba bagiye gushira bamazwe n’Abarusiya.

Amerika yo ivuga ko idashobora guhubuka ngo ihe Ukraine indege z’intambara kubera ko byaba ari umwanduranyo weruye  ku Burusiya.

Ubuyobozi bukuru muri Politiki n’igisirikare muri Amerika bwasabye Ukraine kuba yibagiwe iby’uko izahabwa indege z’intambara kubera ko izihawe bishobora gutuma u Burusiya bwinjira mu Ntambara yeruye na OTAN/NATO bigatuma havuka Intambara ya Gatatu y’Isi.

Ibi bitangajwe mu gihe Visi Perezida w’Amerika Madamu Kamala Harris yaraye ageze i Varsovie muri Pologne aho ingabo ze ziherutse kohereza abasirikare n’indege nyinshi hagamijwe kurinda iki gihugu ko cyazaterwa n’u Burusiya niburangiza kwigarurira Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’Amerika witwa Adm. John Kirby avuga ko nyuma yo gusesengura amakuru ava mu butasi bwa gisirikare basanzeg uha Ukraine indege z’intambara zo kwifashisha yivuna u Burusiya byarakaza iki gihugu kigatangira kurasa ku birindiro by’ingabo za OTAN/NATO ziri muri Lithuania, Pologne n’ahandi.

Ngo byakurura intambara yeruye kandi itatinda kuvamo intambara ya gatatu y’isi kuko u Bushinwa bwayinjiramo ku ruhande rw’u Burusiya.

Ntihabura kandi ibindi bihugu bihita biyicyamo, isi yose ikaba ihuye n’akaga.

Kirby yagize ati: “ Dufatana uburemere amakuru yatanzwe kandi agasesengurwa n’inzego zacu z’iperereza, akaba avuga ko turamutse twoherereje Ukraine indege z’intambara twaba dukoze u Burusiya mu jisho mu buryo bweruye kandi nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano [Lloyd Austin] nawe arabyemera. Ubu tugomba kwitondera icyo tugiye gukora icyo ari cyo cyose.”

Amerika Yasabye Ukraine Gusubiza Amerwe Mu Isaho!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version