Perezida Kagame Arasura Mauritania

Nyuma yo gusura Senegal akifatanya na bagenzi ari bo Macky Sall wa Senegal na Recip Erdogan wa Turikiya ubwo bafunguraga Stade ngari cyane yitiriwe Abdoulaye Wade yuzuye muri Senegal, Perezida Kagame arajya muri Mauritania guhura na mugenzi we uyobora iki gihugu witwa Mohamed Ould Ghazouani.

N’ubwo Perezida Kagame yigeze kugera muri kiriya gihugu akiri Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, nibwo bwa mbere agiye yo nka Perezida w’u Rwanda usuye mugenzi we ngo baganire ku mubano n’inyungu z’ibihugu byombi.

Bimwe mubyo Abakuru b’ibihugu byombi bari buganire ho nk’uko byanditswe na Jeune Afrique ni ibibazo biri mu Karere ka Sahel Mauritania iherereyemo.

Ikindi bari buganireho ni ibibazo biri muri Mali.

- Advertisement -

Amakuru y’ibyo Abakuru b’ibi bihugu bari buganireho Jeune Afrique yayahawe na bamwe mu bakora mu Biro by’Umukuru w’igihugu muri Mauritania.

Perezida Kagame yigeze  guhura na Mohamed Ould Ghazouani  ubwo bari bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri, 2019, icyo gihe hakaba hari hashize igihe gito Mohamed Ould Ghazouani agiye ku butegetsi asimbuye Mohamed Ould Abdelaziz.

Uyu yabuvuyeho muri Nyakanga uwo mwaka.

Muri Gicurasi, 2021 nabwo bahuriye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, byitwa Élysée, icyo gihe bakaba bari bakiriwe ku meza na Perezida Emmanuel Macron.

Mauritania: Igihugu gituranye n’Inyanja N’Ubutayu…

Mauritania igihugu gikora ku Nyanja no ku Butayu

Iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’Afurika.

Gituranye na Mali, Algeria na Sahara y’i Burengerazuba. Ni igihugu cya 11 mu bunini mu bigize Afurika kandi 90% byacyo ni Ubutayu bwa Sahara.

Gituwe n’abaturage Miliyoni 4.4 biganje mu mijyi cyane cyane mu Murwa mukuru Nouakchott.

Abatuye iki gihugu biganjemo abo mu bwoko bw’aba Berber, ariko ubwoko bw’aba baturage buba no muri Maroc na Algeria.

Abafaransa nibo bagikoronije ariko kiza kubona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Politiki yacyo yakunze kurangwa n’ibibazo bitandukanye byanateraga za coup d’états zitandukanye iheruka ikaba yarabaye mu mwaka wa 2008.

Ikindi ni uko iki gihugu gikize ku butunzi kamere ariko kubera ibibazo bya politiki kikaba kidatera imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version