Sena Irashaka Ko Minisitiri W’Intebe Ayisobanurira Icyo Leta Iteganya Ku Bibazo Biri ‘Mu Midugudu’

Mu Nteko rusange ya Sena y’u Rwanda yaraye iteranye, Abasenateri banzuye ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente azaza kubasobanurira ingamba Leta yafashe ngo ibibazo basanze mu midugudu y’icyitegererezo baherutse gusura bicyemuke. Muri byo harimo n’isuku nke mu bayituye.

Ni icyemezo Sena yafashe nyuma yo gusuzuma raporo ishingiye ku ngendo ngenzuzi Komisiyo yihariye  ya Sena yari iyobowe na Senateri Marie Rose Mureshyankwano iherutse kugirira mu midugudu y’icyitegererezo hirya no hino mu Rwanda.

Izi ngendo zakozwe mu gihe cy’ukwezi.

Mu kiganiro gito Senateri Mureshyankwano yahaye Taarifa taliki 25, Mutarama, 2022 yavuze ko kimwe mu bibazo basanze mu midugudu basuye ari isuku nke akenshi iterwa n’uko abaturage bahawe ziriya nzu batatojwe amajyambere kare ngo bumve ko inzu batuyemo ari izabo, atari iza Leta.

- Advertisement -

Hon Mureshyankwano icyo yavuze ko abo baturage babiterwa n’uko bafite imyumvire idahwitse, y’uko Leta ari yo ikwiye gusana inzu yabahaye.

Yatubwiye ko imwe mu mpamvu zituma bagira iriya myumvire ari uko hari bamwe baba barakuze batarigeze babona ayo majyambere bityo bikabatonda.

Hon Marie Rose Mureshyankwano(Photo@Igihe)

Ku rundi ruhande ariko, ashima ko hari abita kuri ziriya nzu bitewe n’uko basobanukiwe akamaro kazo.

Yashimye abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije abaturage kumva ko ziriya nzu ari izabo kandi n’abatarabyumva hari ngo hari icyizere cy’uko bazabyumva.

Ikindi kibazo Sena yasanze kiri mu midugudu myinshi y’icyitegerezo ni uko hari ibikorwa remezo nka Biyogazi zubatswe ku mafaranga menshi ariko zidakora.

Hon Mureshyankwano yatubwiye ko  hari henshi basanze iki kibazo.

Ndetse ngo hari n’inzu  zasenyutse kubera ko zimaze igihe zubatswe kandi kuva zuzura ntizirasanwa.

Nyuma yo kubona biriya bibazo Abasenateri bagize iriya Komisiyo yihariye babikubiye muri raporo baraye bagejeje ku Nteko rusange ya Sena irabyiga isanga ari ngombwa gutumiza Minisitiri w’Intebe nk’Umukuru wa Guverinoma ngo azayihe ibisobanuro ku ngamba zo gucyemura biriya bibazo.

Imidugudu 120 niyo imaze kubakwa mu Rwanda kugeza ubu. Ni umubare ukomatanyije imidugudu isanzwe n’imidugudu y’icyitegererezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version